Huye: Yishe umugabo we amuziza kunywera amafranga yo kugura amategura

6,292
Kwibuka30

Umugore wo mu Karere ka Huye yatawe muri yombi azira kwiyicira umugabo we amutikuye isuka mu mutwe amuziza kunywera amafranga yari yarateganirijwe kugura amategura

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugore w’imyaka 50 wo mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Simbi, ku cyaha cyo kwiyicira umugabo we bashakanye akoresheje isuka bivugwa ko yamutikuye ku mutwe undi agahita ashiramo umwuka.

Aya mahano yabaye ku italiki 17 z’uku kwezi kwa gatandatu 2022, amakuru avuga ko bano bombi babanje gutongana bapfa amafranga 3,500 umugabo yanywereye kandi yari ateganijwe kugurwamo amabati yo gusakara inzu yabo.

Kwibuka30

Mu ibazwa rya mbere, uyu mugore aremera ubwe ko ariwe wiyiciye umugabo nyuma y’intonganya, amwica akoresheje igifunga cy’isuka yamutikuye mu mutwe undi agahita yitaba Imana ako kanya.

Uyu mugore aramutse ahamijwe iki cyaha akurikiranyweho yahanishwa gufungwa burundu nkuko biteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 107 ivuga ku bwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa, igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

Comments are closed.