SUDANI: Ikurwaho ry’ igihano cy’urupfu, kunywa inzoga.. byabarakaje bamwe

9,269
Kwibuka30

Guverinoma y’inzibacyuho muri Sudan kuri iki Cyumweru taliki 19, Nyakanga, 2020 yakuyeho igihano cy’urupfu no guhanisha gukubitwa ikiboko ku batinganyi.  Abaturage bamwe bagiye mu muhanda barabyamagana. Hari hashinze imyaka 40 ibi bihano bikurikizwa.

Amategeko ya Sudan ariko ateganya ko umuntu uzajya ukora ibyaha bikomeye akaburanishwa bikamuhama, ‘ashobora kuzajya akatirwa burundu’ bitewe n’ubukana bw’icyaha cyangwa ibyaha byamuhamye.

Ikindi kemezo cyatunguranye ni uko abaturage batari Abisilamu bemerewe kunywa inzoga ndetse Guverinoma ice n’umuco mubi wo gukata imwe mu myanya myibarukiro y’abakobwa, ibyo bita mu Cyongereza ‘Female Genital Mutilation.’

Abakobwa n’abagore bo muri Sudan bemerewe kwambara mu buryo batari basanzwe bamerewe, kuko ubu bashobora kwambara amapantalo n’amajipo.

Umwe mu bagize iriya sosiyete sivile witwa Noor Sultan yavuze ko Guverinoma iri gukora ibishoboka byose kugira ngo igihugu kuyoborwe mu nzira ya Demukarasi.

Ati: “Izi mpinduka ntizihagije mu by’ukuri ariko ni inzira nziza yo kuganisha igihugu ku butegetsi bugendera kuri Demukarasi.”

Guhera muri 1989 ubwo Omar Al-Bashir yafataga ubutegetsi hari ibyemezo bikakaye bishingije ku mategeko ya Kisilamu byafashwe byabuzaga abantu gukora ibintu bimwe na bimwe bamwe bafata nk’ubwisanzure muri Demukarasi.

Ubusanzwe Sudan yari kimwe mu bihugu bitandatu by’Abarabu byari byarashyizeho igihano cy’urupfu ku batinganyi.

Ibyo bihugu ni Iran, Saudi Arabia, Yemen, Nigeria na Somalia.

Kwibuka30

Muri Sudan abantu bafatirwaga mu butinganyi ku nshuro ya mbere bakubitwaga ibiboko 100, ubwa kabiri bagafungwa imyaka itanu, ubwa gatatu bagakatirwa urwo gupfa!

Ubu uwo bizahama azajya afungwa imyaka itanu gusa.

Muri Sudan kandi umuntu ashobora kuva muri Islam akajya mu rindi dini, abatari Abisilamu bemerenywe kunywa inzoga

Kuba hari abigaragambije kubera kutemera izi mpinduka, abasesenguzi babona ko byatewe n’uko ari nshya, ariko ko nyuma y’igihe runaka bazumva akamaro kazo.

Source:Daily Mail

Leave A Reply

Your email address will not be published.