Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri bambitswe imidari y’ishimwe

243
kwibuka31

Abapolisi b’u Rwanda 240 bagize itsinda RWAFPU1 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ejo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi, bambitswe imidari y’ishimwe.

Ni mu muhango wabereye mu mujyi wa Malakal, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Leta ya Sudani y’Epfo, abakozi b’umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu n’abahagarariye inzego z’umutekano muri icyo gihugu.

Paul Adejoh Ebikwo, uhagarariye umuryango w’Abibumbye mu Ntara ya Upper-Nile yabereyemo uyu muhango ari nawe wari umushyitsi mukuru, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa by’umwihariko abagize umutwe wa RWAFPU1 n’ubuyobozi bwawo ku muhate n’imbaraga bagaragaje mu gukora batizigama, baharanira kuzuza inshingano zabo zo kurinda no kurengera abafite ubuzima buri mu kaga.

Yagize ati: ” Umuryango w’Abibumbye ubashimira kubw’agaciro n’ibikorwa bitandukanye mukora cyane cyane mwita ku bari mu nkambi y’abavanywe mu byabo n’intambara. Iyi midari mwambitswe uyu munsi ni ikimenyetso cy’akazi mwakoze k’ indashyikirwa, mwakoze kinyamwuga murangwa n’indangagaciro mu gusigasira umutekano n’ituze rusange by’umwihariko mu kwita ku baturage bo mu nkambi. “

Ebikwo yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda ku murongo mwiza rugenderaho n’uruhare rwarwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ishami rya Polisi mu muryango w’Abibumbye (UNPOL); Commissioner of Police (CP) Felly Bahizi Rutagerura, mu butumwa yatanze, yabashimye imikorere myiza n’ubunyamwuga byabaranze mu gihe cy’umwaka bamaze batanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki guhugu.

CP Rutagerura kandi yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ku nama nziza n’icyerekezo buha abari mu butumwa hagamijwe kugira ngo amahoro, umutekano n’ituze rusange bigaruke mu baturage.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri sudani y’Epfo kuva mu mwaka wa 2015, ahabarizwa kuri ubu amatsinda abiri arimo RWAFPU1 rikorera mu mujyi wa Malakal mu Ntara ya Upper Nile n’itsinda RWAFPU3 rikorera i Juba mu murwa mukuru w’igihugu.

Comments are closed.