SUGIRA Ernest yahawe amasezerano y’umwaka muri Rayon Sport

8,126
Kwibuka30

SUGIRA Ernest wakinaga nk’intizano mu ikipe ya Rayon Sport yahawe amasezerano y’umwaka muri iyo kipe ikunzwe na rubanda

Sugira Ernest yinjiye muri Rayon muri Kamena 2020 nyuma y’ibibao yari amaze kugirana n’umutoza w’ikipe ya APR FC uno mukinnyi yari asanzwe akinira.

Uyu rutahizamu wakunze kugoboka ikipe y’igihugu, yari yarangije amasezerano ye ndetse Rayon Sports yongera kwandikira APR FC iyitira uyu musore, gusa APR FC yo ikaba yari yaramaze guha uburenganzira uyu mukinnyi wari usigaranye umwaka umwe wayo ko yashaka ikipe bakumvikana ubundi bo bakamurekura.

Kwibuka30

Sugira Ernest akaba yari yabwiye Rayon Sports ko niba ishaka kumugura igomba kumwishyura miliyoni 10 kandi igahita yishyura, ibi ni byo byatumye iyi kipe isubira kumutira muri APR FC.

Ubu Sugira yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa, igisigaye ni uko APR FC imuha ibaruwa imurekura (release letter).

Rayon Sports iherutse gusinyisha umunyezamu Kwizera Olivier, Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC na Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC.

Yaguze kandi Issa Bigirimana wakiniraga Police FC, Niyibizi Emmanuel wakiniraga Etoile de l’Est, Manace Mutatu wakinaga muri Gasogi United n’abandi bakinnyi 10 bakiri bato bazamuwe, ubuyobozi buvuga ko bazatizwa andi makipe.

This image has an empty alt attribute; its file name is WhatsApp-Image-2020-07-10-at-10.50.37.jpeg
Leave A Reply

Your email address will not be published.