Urukiko rwahaye agaciro ubujurire bwa Rayon Sport ku rubanza rwa BAKAME wabatsinze igacibwa miliyoni 7

10,422
Kwibuka30
Bakame's suspension could cost Rayon Sports millions | The New ...

BAKAME aravuga ko Rayon Sport yamwirukanye bitanyuze mu mategeko

Urukiko rwahaye agaciro ubujurire bw’ikipe ya Rayon Sport mu rubanza Eric NDAYISHIMIYE bakunze kwita Bakame yari yatsinzemo ikipe ya Rayon Sport ku kuba yari yamwirukanye bitanyuze mu mategeko.

Ku italiki ya 31 Mutarama 2019 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Rayon Sports kwishyura Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ miliyoni 7.12 Frw agabanyije mu bice bitandukanye kubera ko yirukanye uyu munyezamu binyuranyije n’amategeko.

Harimo imishahara y’amezi atanu atahembwe, ihwanye na miliyoni 2.25 Frw kuko yahembwaga ibihumbi 450 Frw buri kwezi, ibihumbi 450 Frw y’indishyi zo kuba atarahawe icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, imishahara y’amezi umunani yari asigaje ngo amasezerano ye arangire ihwanye na miliyoni 3.6 Frw, ibihumbi 800 Frw y’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko n’ibihumbi 20 Frw byatanzwe nk’ingwate y’amagarama y’urukiko.

Ku wa 24 Ukwakira 2019, Rayon Sports yajuririye iki cyemezo mu Rukiko Rukuru, ariko rwemeza ko imikirize y’urubanza rwa mbere idahindutse muri byose, rutegeka ko ingwate y’amagarama yatanzwe mu ijuririrwa ry’urubanza ingana n’ibihumbi 40 Frw ihwanye n’ibyakozwe byose.

Ku wa 13 Ugushyingo 2019, Rayon Sports yajuririye iki cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire, ivuga ko ingingo ya 51, agace ka kane k’amategeko shingiro ya FERWAFA iteganya ko “FERWAFA, abanyamuryango bayo, abakinnyi, abayobozi, abahagarariye abakinnyi n’abahagarariye imikino batemerewe kugira ikibazo bashyikiriza inkiko zisanzwe, keretse mu gihe by’umwihariko biteganyijwe n’amategeko shingiro hamwe n’amategeko ya FIFA, ko ibibazo byose bizajya bishyikirizwa inkiko za FIFA, CAF cyangwa iza FERWAFA.”

Rayon Sports yasobanuye ko Urukiko rwabirenzeho rugaca urubanza rudafitiye ububasha ndetse ntirugobokeshe FERWAFA ngo ize ibisobanure, ivuga ko ubujurire bwayo bwa kabiri buri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujujrire hashingiwe mategeko agena ububasha bw’inkiko.

Imyanzuro yatanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 17 Nyakanga uyu mwaka, ivuga ko “Ubujurire bwatanzwe na Rayon Sports buri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire ndetse bwandikwa mu muri uru rukiko.”

Kwibuka30

Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ yaherukaga gutangariza Funclub ko asaba Imana ko Rayon Sports yamwishyura amafaranga yatsindiye mu manza zabaye.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko bategereje kumenya igihe bazaburanira mu bujurire bwa kabiri.

Ati “Niba Bakame avuga ko yadutsinze, nashake umuntu amwishyurize nk’uko bikorwa. Twajuririye ko abaciye urubanza mbere nta bubasha bari babifite kandi byaremewe, dutegereje ko baduha umwanya tukabigaragaza mu Rukiko rw’Ubujurire.”

Umunyamategeko waganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko “Niba ubujurire bwa Rayon Sports bwarahawe agaciro bidasobanuye ko byose byarangiye. Ubu yemerewe kugaragaza ibyo ishingiraho ivuga ko inkiko zabanje nta bubasha zari zifite. Umucamanza ni we uzabisuzuma yemeze ko biteshejwe agaciro cyangwa ibyemejwe mbere bigumaho.”

Rayon Sports yasinye amasezerano y'ubufatanye na Sosiyete ya ...

ZITONI umunyamategeko w’ikipe ya Rayon Sport

Ndayishimiye Eric Bakame yahagaritswe muri Rayon Sports tariki 10 Kamena 2018 ashinjwa kugambanira ikipe mu mikino ya shampiyona byatumye itsindwa inatakaza amahirwe ku gikombe no guta akazi ku mukino yakinnye na Musanze FC tariki 8 Kamena 2018.

Byamenyekanye kubera amajwi yasohotse Bakame avuga ko atiriwe ajya ku mukino wa Musanze FC kuko ngo yari azi neza ko Rayon Sports iri butsindwe, ibintu ubuyobozi bwafashe nko kugambana.

Nyuma yo gusakara kw’aya majwi Rayon Sports yahagaritse uyu munyezamu igihe kitazwi birangira batandukanye tariki 21 Ugushyingo 2019 ubwo yamurekuraga akerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.