Muyira-Nyanza: Hari abaturage batewe impungenge na Gitifu mushya baherutse guhabwa

8,155
Kwibuka30

Hari abaturage bo mu murenge wa Muyira bavuga ko batewe impungenge n’abayobozi bashya b’umurenge baherutse guhabwa n’ubuyobozi bw’Akarere.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwakoze impinduka zikomeye ku banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batandukanye mu mirenge yo muri ako Karere, icyo gihe ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko ari impinduka zisanzwe mu kazi, ariko bamwe mu bakurikirana ubuzima bw’Akarere ka Nyanza bakavuga ko byaba byaratewe n’ubwumvikane buke n’amakimbirane ya hato na hato hagati ya ba gitifu b’imirenge naba gitifu b’utugari, ikintu cyatumye bamwe mu bagitifu b’utugari basezera ku mirimo yabo.

Nyuma y’izo mpinduka rero, hari bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muyira bavuga ko batewe impungenge na Gitifu mushya baherutse kubazanira kuko ngo aho yagiye ayobora hose atabaniye neza abo ayobora.

Kwibuka30

Uwitwa Jado Murego aherutse kumvikana kuri imwe mu maradiyo yigenga ya hano i Kigali yagize ati:”Amakuru mfite ni uko Gitifu mushya batuzaniye yahoze akora mu Murenge wa Kigoma, abaturage bakomeje kumuvugaho kubahohotera no kutabaha serisi nziza, sinzi impamvu rero uwo muntu aritwe bamuzaniye
Undi mugitifu wa kamwe mu tugali two muri Muyira utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, yavuze ko mu minsi mike ahamaze bamaze kugongana na bamwe mu bagitifu kandi bitari ngombwa, yagize ati:”Ni ikibazo, nk’ubu mu miinsi mke gusa amaze hano, amaze kugongana n’abatari bake, ni umuntu ugorana cyane, yewe no ku Karere baramuzi

Uyu muturage wahuriye n’umunyamakuru wacu mu ga santeri yagize ati:”Uyu mubyeyi ndamuzi, yigeze gukora muri Busasamana ahava nabi yandagaje abarimu abatukira mu ruhame ngo ni […] zitazi no koga, ajyanwa i Kigoma naho yirirwa aturubika abo bakorana, ngo hari n’uwo aherutse kubwira nabi agwa amarabira imbere y’abaturage ayobora, sinzi impamvu rero aritwe bamuhaye

Twagerageje gushaka uko tuvugana n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Ntazinda ariko ntibyadukundira kubera ko terefoni ye itaciyemo, gusa abaturaga barasanga iyo umuntu ananiranye mu mirenge irenze ibiri bari bakwiye kumushakira ahandi akora hatari bumuhuze cyane n’abaturage.

Twibutse ko uwo bahaye inshingano zo kuyobora umurenge wa Muyira ari Mme Mukantaganzwa Brigitte, akaba yari asanzwe ayobora umurenge wa Kigoma, aha naho akaba yarahaje avuye mu murenge wa Busasamana, aho hombi akaba yaragiye agongana n’abo bakorana, hose bakamushinja kuyoborana igitugu no gutuka abo bakorana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.