Tanzania: Komisiyo y’amatora yatangaje amajwi y’agateganyo bikongeza umujinya wa rubanda

Komisiyo y’amatora mu gihugu cya Tanzaniya yashyize amajwi y’agateganyo yavuye mu matora aherutse kuba bikongeza umujinya w’abamaze iminsi bigaragambya
Abaturage mu gihugu cya Tanzaniya bari bamaze iminsi mu myigaragambyo, bongerewe umujinya n’uburakari na komisiyo y’amatora muri icyo gihugu yashyize hanze amajwi y’agateganyo yavuye mu matora yabaye kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025 aho Samiya Suluhu usanzwe ayobora iki gihugu yaje imbere n’amajwi arenga 96%.
Amajwi yaraye atangajwe, ni ayavuye mu Ntara ya Mbeya iherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’icyo gihugu cya Tanzaniya.
Umubare munini w’abigaragambya bakimara kumva ibyaraye bitangajwe na komisiyo y’amatora, byakongeje umujinya bamaranye igihe maze biroha mu mihanda batwika imipira y’imodoka, basahura amwe mu maduka y’abo bivugwa ko bashyigikiye perezida Samiya Suluhu Hassan.


Abigaragambya bavuga ko Leta itigeze itanga ubwisanzure muri aya matora ku buryo hari bamwe mu bakandida bakomeye nka Tundu Lissou wa CHADEMA, (ishyaka rikomeye ritavuga rumwe na Leta) wafunzwe azira ibyaha bitandukanye, ariko abamushyigikiye nawe ubwe akaba yarivugiye ko afunzwe ku mpamvu za politiki zishingiye mu gushaka kumukumira mu matora.
Umuryango w’ibihugu by’iburayi byavuze ko aya matora yaranzwe n’utunenge tutari duke twabaye mbere no mu gihe nyir’izina cy’amatora.
 
			 
											
Comments are closed.