Tanzania: Yatewe amabuye arinda apfa nyuma y’uko nawe yishe umugore we na nyirabukwe

519
Kwibuka30

Abaturage bo mu mujyi wa Dodoma baherutse kwiha ubutabera bica umugabo witwa Festo wari umaze kwica umugore we na nyirabukwe wari waje kubasura.

Mu gihugu cya Tanzaniya mu Karere ka Dodoma mu mukowa wa Seguchini-Nala haravugwa inkuru y’abaturage baherutse kwiha ubutabera bakica umugabo bivugwa ko nawe yari amaze kwica atemaguye umugore we na nyirabukwe wari waje kubasura.

Ikinyamakuru “nipashe” gikorera mu gihugu cya Tanzaniya kivuga ko aya mahano yabaye kuri iki cyumweru gishize taliki ya 28 Mutarama.

Umwe mu baturage bahaye inkuru kino kinyamakuru, yavuze ko we ubwe yiboneye umukecuru witwa Anna Ngalai, nyina w’umuhore wa Festo, ngo baravuganye amubwira ko aje gusura umukobwa kuko kuva umwaka watangira batari bwabonane, ariko aza gutungurwa n’imigoroba ahagana saa tatu z’ijoro kuri uwo munsi we n’abandi baturanyi basanze umgore wa Festo na nyina bose bishwe bunyamanswa, uyu mugabo avuga ko bari batemaguwe mu buryo buteye ubwoba.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abaturage bashatse nyir’urugo baramubura, bahita bakeka ko ariwe wabishe cyane ko urwo rugo rwarangwagamo amakimbirane.

Kwibuka30

Amakuru avuga ko abaturage batangiye guhiga bukware Bwana Festo, bamusanga kwa nyumbakumi aho yari yagiye kwihisha.

N’uburakari bwinshi, abaturage basabye umuyobozi ko yamubaha nabo bakamwitura ibyo amaze gukorera abandi, ariko umuyobozi ngo yagerageje kubitambika ariko kubera umujinya w’abaturage, ananirwa kurinda umuturage, maze batangira kumuhondagura, ari nako bamutera amabuye kugeza ashizemo umwuka.

Amakuru akomeza avuga ko Polisi yo mu Ntara ya Dodoma yatangiye guta muri yombi bamwe mu baturage bivugwa ko bihaniye bikarinda bigera aho bica umuturage kandi hari inzego za leta zari zikwiye gukurikirana icyo kibazo.

(Inkuru ya UWASE Rehema/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.