Bite ku bivugwa mu gikari cy’abagize GEN-Z Comedy?

1,692

Bamwe mu bagize Gen-Z comedy biganjemo abakora comedy, bavuga ko bitagihagaze neza nka mbere.

Kimwe mu bitaramo abantu bakunda kwitabira cyane n’ubwo benshi mu bacyitabiriye mu mpera z’icyumweru gishize batanyuzwe n’uko bamwe mu banyarwenya bacyitwayemo bitabujije ko hari bamwe bongeye kumwenyura kumwenyura, gikomeje kuvugwamo ibintu bitari byiza n’ubwo bikomeza.

Gen-Z comedy yazamuye abanyarwenya benshi ndetse banahakuye izina, kuburyo kuba baramenyekanye harimo uruhare runini rwabo. Kuri ubu hari abagezweho cyane nka Muhinde, Mushumba n’abandi. Gusa hari bamwe batakigaragara iyo hateguwe iki gitaramo, bikavugwa ko byose byaba biterwa n’ibiba nyuma yo gutaramira abanyarwanda.

Amakuru y’imbere ndetse ba nyir’ubwite batangaza, avuga ko abakora muri iki gitaramo batagihembwa, bikaba byaratumye bamwe batakigaragara, dore ko ngo no gutaha ari bo babyimenyera. Mu kiganiro Sky2 yakoze muri iki gitondo kuri channel ye ya youtube, yatangaje ko bamwe bamubwiye ko n’amafaranga bavana ku rubyiniriro(stage), bayahawe n’abitabiriye igitaramo nayo bayakwa . Bivugwa ko harimo byinshi abagize Gen-Z comedy batumvikanaho by’umwihariko abayitangije barimo Fally Merci usanzwe ayobora iki gitaramo ndetse na Arthur uzwi nka Rutura, nawe ubafatiye runini.

Gen-Z comedy imaze imyaka ibiri ishinzwe ndetse benshi bayikundira ko usibye kuba izamurira abanyarwenya izina, inabafasha kugira icyo binkiza mu mufuka wabo. Ese biracyari byo ko umwe mu bahawe urubuga akaba n’umunyamakuru kuri Kiss F.M witwa Rusine, yavuze ko hari abari gukira cyane kurusha abandi?

Comments are closed.