Tanzaniya: Abantu bagera kuri 47 bagwiriweho n’inkangu barapfa

2,083
Kwibuka30

Inzego z’ubuyobozi muri Tanzania zatangaje ko abantu 47 bapfuye abandi barakomereka bitewe n’inkangu zakomotse ku mvura nyinshi mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Imvura y’umurindi yaguye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yibasiye Umujyi wa Katesh uherereye mu birimotero 300 uvuye mu MUrwa Mukuru Dodoma.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan uri i Dubai mu nama Mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe, COP28 yatangaje ko yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo ndetse avuga ko yohereje abayobozi mu bikorwa by’ubutabazi.

Kwibuka30

Imvura nyinshi muri iki gice cya Afurika y’Iburasirazuba ije ikurikira ibihe by’amapfa amaze igihe kirekire.

Iyi mvura yakuye mu byabo abarenga miliyoni muri Somalia ndetse ihitana abatari bake.

Ingorane nk’izi zizakomeza muri izi mpera z’umwaka kugeza no mu ntangiriro z’utaha bitewe n’ubushyuhe bwinshi butera amapfa hamwe n’imvura nyinshi ahandi [El Nino] nk’uko abahanga muri siyansi babivuga.

Hagati ya Ukwakira 1997 na Mutarama 1998 abantu 6000 bishwe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.