U Bwongereza bugiye kongerera u Rwanda miliyari 23 Frw

1,485
Kwibuka30

Leta y’u Bwongereza ikomeje kugaragaza ko idafite gahunda yo kuvirira amasezerano yagiranye n’u Rwanda agamije ku kwita ku bimukira n’abasaba ubuhungiro ndetse no guharanira iterambere.

Kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak yatangaje ko Guverinoma y’iki gihugu yiteguye kongerera u Rwanda miliyoni 15 z’Amapawundi (£15), ni ukuvuga miliyari zisaga 23 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ayo masezerano akomeze.

Ni mu rwego rwo gushaka igisubizo gitanga umuti urambye ku kibazo cy’abimukira binjira mu Bwongereza banyuze mu mazi y’ahitwa Channel ndetse n’abazanwa n’amakamyo.

Mu kiganiro yagiranye na The Times, Rishi Sunak yemeje ko ayo mafaranga ajyanye no kwishyura ibisabwa kugira ngo hanozwe ndetse hanagurwe uburyo bwo kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda.

Ku wa 14 Mata 2022, ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka hamwe n’iterambere ry’ubukungu, ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko.

Ku nshuro ya mbere, byari biteganyijwe ko u Rwanda rwagombaga guhabwa  miliyoni 140 z’Amapawundi, yifashishwa mu gufasha no kwitegura abaimukira bazahagera mbere, ibihugu byombi bigakomeza gukorana kugira ngo iyo gahunda inozwe neza.

Kwibuka30

Ayo mafaranga arenga miliyari 221 ukurikije uko ivunjisha rihagaze uyu munsi, yari yitezweho gufasha abimukira kubona serivisi zibafasha kwisanga muri sosiyete nyarwanda uhereye ku zirebana n’uburezi, ubuvuzi ukageza no ku mirimo bateguriwe gukora mu Gihugu.

Guverinoma y’u Bwongereza yemeza ko ikomeje kureba uko yasigasira ubwo bufatanye nyuma y’aho mu minsi ishize Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwemeje ko bunyuranyije n’amategeko.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere cyangwa ejo ku wa Kabiri, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Bwongereza James Cleverly, agirira uruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho gusesengurwa uko aya masezerano yashyirwa mu bikorwa kuko ari yo mahirwe u Bwongereza bubona nk’igisubizo gica intege ubwimukira bunyuranyije n’amategeko n’ubucuruzi bwa magendu bubushamikiraho.

Urwo ruzinduko rubaye mu gihe Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje gahunda yo gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko Itegeko rishya rigenga Abimukira.

Minisitiri w’Intebe Sunak aniteguye gutangaza ingamba zishingiye ku mategeko zateguriwe gukemura ibibazo byanenzwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’icyo gihugu.

Mu kwezi gushize, nib wo Urukiko rw’Ikirenga rwunze mu rw’Ubujurire rushimangira ko ubufatanye bw’u Bwongereza n’u Rwanda butubahirije amategeko.

U Rwanda rwo rwavuze ko rwubashye icyemezo cy’urukiko, ariko ko rutemeranywa no kuba urwo rukiko ruvuga ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye ku bimukira n’abasaba ubuhungiro.

Guverinoma yemeza ko u Rwanda ari igihugu kiri mu bitekanye ku Isi n’intangarugero mu kwita ku mpunzi, ari na yo mpamvu u Bwongereza bwiyemeje gufatanya na rwo mu gushakira hamwe ubuzima buhesheje agaciro abo bimukira bishyira mu byago bambuka mu mazi aho bamwe muri bo barohama bakahatakariza ubuzima.  

Leave A Reply

Your email address will not be published.