Tanzaniya n’U Burundi ntibyitabiriye inama ya EAC yayobowe na Prezida Paul Kagame

7,974

Prezida Paul KAGAME w’U Rwanda yayoboye inama idasanzwe y’I bihugu byo muri Afrika y’Iburasirazuba EAC, inama ititabiriwe na Tanzaniya n’Uburundi

Nyuma y’aho inama y’abakuru b’Ibihugu byo mu karere ka Afrika y’iburasirazuba itabaye hagati mu kwezi gushize kwa kane, iyo nama yabashije kuba uyu munsi iyoborwa na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y’U Rwanda KAGAME PAUL akaba ariwe nawe uyoboye uno muryango muri uno mwaka. Muri iyo nama ititabiriwe n’abakuru b’Ibihugu bibiri byo muri uwo muryango aribo John Pombe Magufuli uyobora Tanzaniya na Peter NKURUNZIZA uyobora Burundi ndetse nta nubwo byohereje intumwa zo kubahagararira, yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ni inama yayobowe na Prezida Kagame yitabirwa n’abakuru b’Ibihugu bane muri batandatu bagize uwo muryango

Iyo nama yari igamije kurebera hamwe aho ingamba z’ishyirwa mu bikorwa imyanzuro yo gukumira icyorezo cya Covid-19 igeze. Kugeza ubu muri kano karere, abarwayi ba coronavirus ni 1700, ibihugu nka Tanzaniya n’Uburundi byagiye bishinjwa gushyira imbaraga nke mu bwirinzi bw’icyo cyorezo, mu gihugu cy’u Burundi bo imyiteguro y’amatora irakomeje aho abakandida bakomeje kwiyamamaza, naho muri Tanzaniya, Prezida Magufuri yumvikanye kenshi nkaho ari gukerensa icyo cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abatari bake ku isi.

Iyi nama yitabiriwe na Kenyatta Uhuru wa Kenya, kimwe mu bihugu gifite abantu benshi banduye covid-19 muri kano karere

Muri runo rugamba rwo kurwanya Coronavirus, ibihugu byo mu Karere ka EAC ntabwo byagiye bishyira hamwe mu guhuza imbaraga, ku buryo ibihugu bya Tanzaniya n’Uburundi byakomeje ubuzima busanzwe bakavuga ko Imana izabarinda, ikintu benshi mu bakurikiranira hafi politiki yaka Karere basanga atacyo Imbaraga z’igihugu kimwe zishobora gutanga mu kurwanya kino cyorezo mu gihe ibindi bikigira ntibindeba.

Comments are closed.