Tchad: Abagera kuri 441 bahamijwe icyaha cyo kwica Idris Deby bakatiwe icya burundu

8,500

Urukiko rwo muri Tchad rwahanishije igifungo cya burundu abantu 441, rumaze kubahamya uruhare mu rupfu rwa Idriss Deby wahoze ayobora icyo gihugu.

Idriss Deby yiciwe ku rugamba muri Mata 2021 ubwo yari yagiye kurwanya inyeshyamba zari zisumbirije ubutegetsi bwe.

Abahanwe ni inyeshyamba z’umutwe Front pour l’alternance et la concorde au Tchad (Fact) urwanya ubutegetsi muri icyo gihugu. Barimo n’uwari Umuyobozi w’uwo mutwe, Mahamat Mahadi nkuko The East African yabitangaje.

Ubusanzwe haregwaga abantu 465 ariko bamwe bagizwe abere kubera kubura ibimenyetso bibahamya icyaha.

Umuvugizi w’umutwe Fact, Adoum Chouwimi yanenze imikirize y’urwo rubanza, avuga ko habayemo inenge nyinshi bityo nta gaciro baha imyanzuro yafatiwemo.

Deby wari ufite imyaka 68, yiciwe mu majyaruguru y’igihugu hafi y’umupaka wa Tchad, mu mirwano yari ihanganishije ingabo za Leta na Fact.

Yishwe amaze imyaka 31 ayobora Tchad dore ko yatangiye kuyobora icyo gihugu mu 1990.

Deby yasimbuwe ku butegetsi n’umuhungu we Mahamat Idriss Deby.

Comments are closed.