Tchad: Prezida Idriss Itno yapfuye azize ibikomere byo mu ntambara aherutsemo.

6,414
Kwibuka30
Chad: Will the 11 April presidential election be Idriss Déby Itno's final  one?

Tereviziyo ya Tchad imaze gutangaza ko Prezida wa Repubulika yitabye Imana azize ibikomere yakuye mu ntambara.

Igisirikare cya Chad kimaze gutangaza ko Perezida Idriss Deby Itno yapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba.

Ni nyuma y’amasaha ibyavuye mu matora by’ibanze bigaragaza ko yatsinze amatora ya manda ya gatandatu yiyamamarije.

Kwibuka30

Aya matora yabaye mu bihe ubutegetsi bwe bwari busumbirijwe n’inyeshyamba.

Ingabo za Chad zikomeje kurwana n’inyeshyamba zagabye ibitero ku murwa mukuru N’Djamena.

Televiziyo ya gisirikare yatangaje urupfu rwe ntiyasobanuye neza uko Maréchal Idriss Déby Itno yagiye ku rugamba n’uko yaharasiwe.

Déby Itno apfuye yari afite imyaka 68 gusa, yageze ku butegetsi kuva mu 1990.

Ku mugoroba wo kuwa mbere taliki ya 19 Mata 2021, Idriss Deby Itno yatsinze amatora ku majwi 79.32, ni amatora yari gutuma ayobora manda ya garandatu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.