“Haje gushya” indirimbo nshya ya Riderman ikoze mu njyana ya Drill

9,231
Kwibuka30
Riderman yasohoye indirimbo 'Icupa ry'imiti' anadu - Inyarwanda.com

Gatsinzi Emery benshi bamenye nka Riderman mu muziki w’u Rwanda, yongeye gushyira igorora abanyabirori mu ndirimbo ye nshya yise ‘Haje gushya’ ikoze mu njyana ya Drill iri mu zigezweho muri iyi minsi.

Injyana ya Drill iri mu zigezweho bikomeye yadutse mu myaka ya 2010, ikomoka kuri Trap music. Mu mwaka wa 2012 nibwo iyi njyana isa n’iyabaye ikimenyabose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu Rwanda iyi ni imwe mu njyana zigezweho. Riderman uzwiho kwisanisha n’ibihe kuri ubu yongeye gukora mu nganzo muri iyi njyana igezweho bikomeye asohora indirimbo ye nshya yise ‘Haje gushya’.

Muri iyi ndirimbo, Riderman aba abara inkuru y’ikirori cyo kwishimisha yitabiriye kikamuryohera.

Kwibuka30

Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko ubusanzwe ari umwe mu baraperi bakunze gukora ibihangano bibyinitse mu rwego rwo gushimisha abakunzi be.

Yongeyeho ko ari indirimbo yakoze ashaka ko abanyabirori bishimira. Ati “Nubwo turi mu bihe by’amage, gutarama ni mu mutwe abataramira mu ngo zabo bubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 bakwishimana ntibabe mu bwigunge!”

Iyi ndirimbo ya Riderman iri kuri Album ‘Kimirantare’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Yannick MYK, mu gihe amashusho yayo yo yakozwe na ‘Eazy cuts.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.