Thailand na Cambodia biri mu mirwano ikomeye

243
kwibuka31

Igisirikare cya Thailand n’icya Cambodia byabyukiye mu mirwano ikomeye yatewe n’amakimbirane amaze imyaka myinshi, ashingiye ku duce two ku mupaka.

Mu 1907 ubwo Abafaransa bakolonizaga Cambodia, baciye umupaka wayo, ariko Thailand igaragaza ko batabikoze neza cyane cyane ku duce turimo insengero ku buryo bishobora guteza amakimbirane.

Mu 2011, ingabo za Thailand na Cambodia zahanganiye mu gace karimo urusengero rwa Preah Vihear, impande zombi zishinjanya kuvogera ubutaka bw’urundi. Hapfuye abantu 20, abandi benshi barahunga.

Ku wa 24 Nyakanga 2025, imirwano yabereye mu gace karimo urusengero rwa Prasat Ta Muen Thom nyuma y’aho abasirikare ba Thailand bakomerekejwe n’ibisasu byatezwe mu butaka bwaho ku wa 16 n’uwa 23 Nyakanga.

Umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Thailand, Richa Suksuwanon, yatangaje ko indege zabo zarashe ku birindiro by’igisirikare cya Cambodia nk’uko byateganyijwe.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Cambodia yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu kiri kwirwanaho, isaba abasirikare ba Thailand kuva ku gice cy’umupaka kitari icyabo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Thailand yasubije ko Cambodia ari yo yateje iyi mirwano kuko iherutse gutega ibisasu byakomerekeje abasirikare bayo.

Leta ya Thailand yashinje abasirikare ba Cambodia kwica abasivili 11 no kurasa ku birindiro by’igisirikare cyayo mu gitondo cyo ku wa 24 Nyakanga, hagapfa umusirikare umwe.

Comments are closed.