Tiwa Savage yavuze byinshi kuri video ye ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we

4,267
May be an image of 1 person, braids and text that says 'GLAMOUR'
Umuhanzi TIWA SAVAGE yagize byinshi avuga kuri video ze ari gukora imibonano mpuzabitsina zigiye gushyirwa hanze.

Tiwa Savage, umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Nigeria yagize icyo avuga nyuma y’aho bitangajwe ko hari video ye yafashwe ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru POWER 105.1 cyo muri Amerika, umunyamakuru yamubajije ibijyanye n’ayo makuru, maze Tiwa Savage yemeza neza ko koko iyo video ari iye maze asobanura byinshi ku bijyanye n’iyi video.

Yagize at:”Ejo narindi mu muhanda mu modoka yanjye, Manager wanjye yanyohereje Message ambwira ko hari video yanyohereje kuri WhatsApp ansaba kujyaho ngo nyirebe, narikanze cyane ndatangara ntangira kwibaza aho yayikuye nkimara kubona ko arinjye” Tiwa yavuze ko ibyo byabaye nyuma y’iminota 20 gusa bakimara gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.

Savage yavuze ko akibona iyo video yahise agira isereri maze yihutira kubaza manager we icyo bakora kugira ngo iyo video idashyirwa hanze, maze manager we amubwira ko abo bantu bari gusaba amafranga menshi kugira ngo batayishyira hanze, yagize ati:”Nabajije manager wanjye icyo abo bantu bifuza, ambwira ko bifuza amafranga byihutirwa kandi ko ntabikoze bari buyishyire hanze vuba aha

Tiwa Savage yakomeje avuga ko adashobora gutanga ayo mafranga cyane ko ntacyo yikanga, kandi ko nta cyizere gihari ko batakongera kugusaba andi nyuma y’igihe gito, yakomeje agira ati:”…akimara kumbwira akayabo k’amafranga bashaka, namubwiye ko bidashoboka kuko abo bantu badatanga icyizere ko n’ubundi nyuma y’andi mezi nk’abiri bakongera bagasaba andi, sinakwemera ko abantu banyiba ako kageni….”

May be an image of 1 person, braids and standing
May be an image of 1 person, braids and text that says 'GLAMOUR'
Tiwa Savage yavuze uko yagerageje kwiyahura inshuro 2 zose – YEGOB

Comments are closed.