Tour du Rwanda: Umwongereza Ethan Vernon yegukanye agace ka Kigali-Rwamagana

7,028

Umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step yo mu Bubiligi ni we wegukanye agace ka mbere k’irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda, ryatangiye kuri iki cyumweru taliki ya 19 Gashyantare 2023.

Mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda, abasiganwa 93 bari mu makipe 20 arimo ayaturutse muri Afurika n’ayandi yo ku mugabane w’Uburayi, bahagurutse i Kigali berekeza i Rwamagana mu burasirazuba bw’u Rwanda, intera ingana na kilometero 115,6.

Vernon, usanzwe asiganwa mu marushanwa akomeye ku mugabane w’Uburayi, yakoresheje amasaha 2, iminota 45 n’amasegonda 52, muri urwo rugendo rwo kuva i Kigali kugera i Rwamagana. Mu mujyi wa Rwamagana bahazengurutse inshuro 5.

Gutsinda kwa Vernon, w’imyaka 22, bivuze ko ari we wahise wambara umwambaro w’umuhondo (Maillot jaune).

Ku munsi w’ejo ku wa mbere, abasiganwa bazahaguruka i Kigali berekeza mu Karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo, hari intera ya kilometero 132,9

Twibutse ko ino tour du Rwanda izamara icyumweru, abasiganwa bazenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2019 Tour du Rwanda yavuye ku rwego rwa 2.2 ishyirwa kuri 2.1 y’amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare, UCI.

Mu makipe akomeye ashobora kwegukana iri rushanwa harimo TotalEnergies yo mu Bufaransa, Green Project yo mu Butaliyani, Eritrea ndetse na Israel–Premier Tech ikinamo Chris Froome wabiciye bigacika mu kunyonga igare.

Chris Froom umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana rino rushanwa

Uyu mukinnyi w’imyaka 37, yaje ku mwanya wa 44 muri aka gace ka mbere ka Kigali-Rwamagana.

Afite ibigwi bikomeye kuko yegukanye irushanwa rya Tour de France inshuro enye, yegukana Giro d’Italia inshuro imwe na Tour d’Espagne yatwaye kabiri.

Gusa inzobere mu gusiganwa ku magare zimubona nk’usigaye akina byo kwishimisha.

Iri rushanwa kandi ririmo abakinnyi babiri bigeze gutwara Tour du Rwanda ikiri ku rwego rwa 2.2, ari bo Umunyarwanda Jean Bosco Nsengimana, waryegukanye mu 2015, n’Umunya-Eritrea Daniel Teklehaimanot waryegukanye mu 2010.

Leave A Reply

Your email address will not be published.