Perezida Kagane yihanganishije umuryango wa Depite Rwigamba

5,602
Kwibuka30

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatanze ubutumwa bwihanganisha inshuti n’umuryango ba Nyakwigendera Depite Fidèle Rwigamba witabye Imana ku wa 15 Gashyantare azize uburwayi. 

Depite Rwigamba wari ugejeje ku myaka 73 y’amavuko, yashizemo umwuka arimo kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal. 

Kuri iki Cyumweru taliki ya 19 Gashyantare, ni bwo yasezeweho bwa Nyuma mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ari na ho hatangiwe ubutumwa bwa Perezida Kagame. 

Ni ubutumwa bwasomwe na Minisitiri muri Perezidansi Judith Uwizeye, ari na we wahagarariye Perezida Kagame muri uwo muhango witabiriwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, abagize Guverinoma, umuryango n’inshuti ze. 

Asoma ubutumwa bwa Perezida Kagame, Minisitiri Uwizeye yavuze ko Umukuru w’Igihugu n’umuryango we bamenyeshejwe inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Depite Rwigamba, “bakaba bihanganisha abana asize n’umuryango wose muri ibihe by’umubabaro mwinshi.”

Ubwo butumwa bwasomewe mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko aho babuze umuntu w’ingenzi, buragira buti: “Perezida wa Repubulika n’Umuryango we barifuriza abana n’umuryango wose gukomeza kwihangana muri ibi bihe by’umubabaro. Imana ihe Hon. Depite Rwigamba iruhuko Ridashira.”

Kwibuka30

Umubiri wa Hon. Rwigamba wageze mu Nteko Ishinga Amategeko ukuwe mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal ari na ho yaguye. 

Akigezwa mu Nteko Ishinga Amategeko, Hon. Rwigamba ushimirwa ubudakemwa n’ubwitange yagaragaje mu mirimo yakoreye Igihugu, yasezeweho mu cyubahiro aho abitabiriye bafashe umwanya  wo kumurebaho no kumusezeraho bwa nyuma mbere yo kerekezwa mu Kiliziya aho yasabiwe kuruhukira mu mahoro. 

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa, yavuze ko hari byinshi abakoranye nawe bazahora bamwibukiraho birimo kubahiriza igihe nk’ihame ry’ubuzima bwe, gukora umurimo, kugisha inama ariko akanakunda no kuzigira abandi atarobanuye, akabikorana umutima mwiza n’ubushake.

Yagize ati: “Hon. Rwigamba, iruhukire mu mahoro. Ibyiza wakoreye Igihugu n’umuryango wawe by’umwihariko, igihe wari ukiri mu buzima bwa hano kuri iyi Si, biguherekeze maze Imana yakuremye tudashidikanya ko yakwakiriye iguhe iruhuko ridashira.”

Misa yo kumusabira yabereye kuri Kiliziya Gatolika ya Kicukiro, nyuma y’aho akaba yajyanywe gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo. 

Hon. Rwigamba yari umwe mu Badepite bahagarariye Umuryango RPF-Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko. Asize abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe. 

Leave A Reply

Your email address will not be published.