Serena Gomez ati” nta byiyumviro mfitiye abo nahagaritse gukurikirana ku rubuga rwanjye”.

6,062
Kwibuka30

Serena Gomez yavuze ko abrimo Zayn yahagaritse gukurikirana nta byiyumviro abafitiye

Byatunguye benshi ubwo uyu muhanzikazi uheruka gukorana indirimbo na Rema yitwa Calm down bayisubiramo(Remix), yahagarikaga gukurikirana bamwe mu bahanzi b’ibyamamare yari asanzwe akurikirana ku rubuga rwe rwa Instagram, nyuma amkuru akajya hanze avuga ko yaba nta byiyumviro bihambaye akibafitiye.

Kwibuka30

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Serena Gomez w’imyaka 30 yahagaritse gukurikira kuri insagram abrimo umuririmbyi ukomeye Zayn Malik, abakora imideri banayifatanya no kuririmba Gigi Hadid na Bella Hadid ndetse na Dua Lipa.

Abegereye uyu muhanzikazi kandi batangarije ikinyamakuru ‘The Mirror’ ko atabikoze akina. Nyamara mu mezi make ashize hagaragaye amafoto ya Serena Gomez na Zayn Malik nawe w’imyaka 30 basohokeye I New York, hari mukwa gatatu k’uyu mwaka.

Mu ntangiriro z’uku kwezi turi gusoza nibwo uyu muhanzikazi yashyize hanze amashusho hanze abwira abamukurikira ko nta mukunzi afite. Asanzwe kandi akurikiranwa cyane kuko kuri Instagram honyine afite abantu miliyoni 400 bamukurikira ndetse na miliyoni 59 bamukurikira kuri tik tok.

Leave A Reply

Your email address will not be published.