Trump Yatangaje ko agiye kwifashisha igisrikare mu guhosha imyigaragambyo y’abaturage

8,868

Mu gihe imyigaragambyo y’abaturage ikomeje, Prezida Donald Trump yatangaje ko agiye kwifashisha igisirikare mu guhosha imyigaragambyo.

Ku munsi wa karindwi w’imyigaragambyo y’abaturage bariye karungu kubera iyicwa ry’umugabo w’umwirabura wishwe bunyamaswa n’umupolisi w’umuzungu amupfukamye mu ijosi kugeza ubwo ashizemo umwuka. Nyuma y’urupfu rwabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi, abaturage batari bake babajwe n’icyo gikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe Bwana Georges Floyd w’imyaka 46 y’amavuko batangira kwirara mu mihanda, batwika imodoka za polisi, basahura amaduka, n’ibindi byinshi, ni igikorwa kimaze kugera mu migi myinshi yo muri icyo gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika, ku munsi w’ejo wari ubaye umunsi wa 7 w’imyigaragambyo.

Imyigaragambyo yaraye ikorera I Washington

Ku munsi w’ejo iyo myigarabambyo yakomereje I Washington bituma Prezida Trump Donald agira icyo avuga, yagize ati:”…niba koko za Leta n’imijyi byarananiwe gukumira bino bikorwa by’urugomo, tugiye kuboherereza abasirikare babikemure vuba na bwangu…ntabwo Leta iza komera kwihanganira bino bikorwa”

Aya magambo benshi mu bigaragambya babonaga ko ari ibikangisho yayavugiye imbere y’ubu sita ni bwa White House buzwi nka Rose garden, ariko hirya yaho gato ku mbuga hari imbaga y’abigaragambyaga bashaka kwinjira mu ngoro ya prezida ariko igipolisi kibasha kubatatanya gikoresheje amasasu ya plastic n’ibyuma biryana mu maso.

Mu minsi ishize Donald Trump yavuze ko yababajwe n’urupfu rwa George Floyd ariko mu rwego rwo kumwubahisha atakagombye guherekezwa n’ibikorwa bibi.

Comments are closed.