Trump yavuze ko Amerika yasubitse ibitero ku nganda z’ingufu za Iran
Donald Trump avuga ko habayeho “ibiganiro bitanga umusaruro” ku “gisubizo cyuzuye” ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Aravuga ko agiye “gusubika ibitero byose ku bigo by’ingufu n’ibikorwaremezo by’ingufu bya Iran” mu gihe cy’iminsi itanu.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe nkoranyambaga -TruthSocial bwanditswe mu nyuguti nkuru, aragira ati: “Nishimiye kubamenyesha ko Leta Zunze ubumwe za Amerika n’igihugu cya Iran bagiranye ibiganiro byiza kandi ko ibyo biganiro byatanze umusaruro”
“Dukurikije imiterere n’imvugo y’ibi biganiro byimbitse, birambuye kandi byubaka, bizakomeza icyumweru gitaha, nategetse minisiteri y’ingabo guhagarika ibitero byose ku nganda z’amasharanyazi”
Comments are closed.