“Tugumane” Indirimbo nshya ya Israel Mbonyi yishimiwe na benshi

7,810

Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yashyize hanze indirimbo ‘Tugumane’ abenshi batangira kugaragaza kuyishimira.

Indirimbo ‘Tugumane’ yashyizwe hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023. Mu isaha imwe amaze ayishyize hanze, imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 12.

Abakoresha instagram bagaragaje amarangamutima batewe n’indirimbo ya Israel ‘Tugumane’.

Nuwe Dan Bayondo, yagize ati “Mana iyi ndirimbo iziye igihe cya nyacyo”.

Uwiyita Merci Gasita yavuze ati “Indirimbo nziza cyane”.

Naho undi wiyita Ntibabishaka Lina yavuze ati “Hallelujah, Hallelujah, Hallelujah, Hallelujah, Tugumane ni umuriro.
Wakoze ku ndirimbo nziza, Imana iguhe imigisha myinshyi”.

Mugisha Eric ati “Israel mbonyi! Imana iguhe umugisha kandi Imana iguhe gukomera muri byose ‘tugumane’.
Ishimwe Gideon Appolinary ashimangira ko iyi ndirimbo ni nziza.

Ati “Mu izina ry’umuryango wanjye, abaturanyi banjye, abankomokaho no mu izina ryanjye bwite, iyi ndirimbo turayishimiye”.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.