Umuhanzi Rihanna ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka ubuheta.

4,452
Kwibuka30

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye mu muziki ku izina rya Rihanna n’umugabo we ASAP Rocky bibarutse umwana wabo wa kabiri w’umukobwa.

Amakuru yashyizwe hanze nibinyamakuru bitandukanye avuga ko uyu muhanzikazi ukomoka. uri Barbados yibarutse uyu mwana we w’umukobwa tariki 9 Kanama 2023.

Ikinyamakuru Mediatakeout cyatangaje ko amakuru gikesha abantu ba hafi yo mu muryango w’aba bombi w’umukobwa ndetse kandi ko yavutse nta kibazo, afite ubuzima bwiza.

Uyu muherwekazi ubarirwa mu batunze ama miliyari y’amadolari muri Gashyantare uyu mwaka nibwo yatangaje ko ari kwitegura kwibaruka ubuheta ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo cy’amateka yakoze nyuma y’imyaka ine adakandagira ku rubyiniro.

Kwibuka30

Rihanna icyo gihe yataramiye abakunzi be mu mukino wa Super Bowl, ndetse ubwo yari ku rubyiniro yakunze gukora ku nda cyane agaragaza ko atwite ibintu byatumye atabyina cyane nk’uko benshi bari babimumenyereyeho.

Kugeza ubu amakuru avuga ko Rihanna ndetse n’umwana we bose bameze neza, aho bari kuruhuka mu nzu ye n’umugabo we iherereye I Los Angeles.

Rihanna w’imyaka 34, yigeze gutangariza ikinyamakuru cya British Vogue, ko yifuza kubyara abana batatu cyangwa bane mu myaka 10 iri imbere ati: “Nzi ko nifuza kuzabaho mu bundi buryo. Nzabyara batatu cyangwa bane.”

Ibi ni nyuma y’uko benshi mu bakunzi be batunguwe no kumubona atwite nyuma y’amezi icyenda yibarutse imfura ye yitwa RZA.

Ndetse Rihanna akimara guhishura ko akuriwe byaje kwemezwa na Rolling Stone ko bidasubirwaho ategereje umwana we wa kabiri.

RZA Althelson, umwana wa mbere w’imfura wa Rihanna na ASAP Rocky yavutse ku ya 13 Gicurasi 2022. Rihanna ubu ni umubyeyi wishimye nk’uko yahoraga abitangaza ko yifuza kuzaba umubyeyi akita ku muryango we.

Leave A Reply

Your email address will not be published.