“Turabizi ko u Rwanda ruri gutegura ikintu kibi ku Burundi” Perezida Ndayishimiye

289

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda kuba rufite umugambi wo kurugabaho ibitero rubinyujije mu nsoresore mpunzi ruri guha intwaro.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 1 Gashyantare 2025 i Bujumbura mu Burundi, ubwo perezida yakiraga abahagarariye ibihugu byabo i Burundi anabifuriza umwaka mwiza, yafashe ijambo avuga uko umutekano uhagaze mu karere ariko aboneraho akanya ko kongera gushinja u Rwanda kuba ruri gutegura urubyiruko rw’impunzi z’Abarundi ngo bazatere u Burundi.

Mu ijambo rye perezida Ndayishimiye Evariste yagize ati:”Umuryango mpuzamahanga ukomeje kwihorera, twe ntituzabohera amaboko mu mugongo, ndazi ko u Rwanda ruzagera no mu Burundi kuko ruri gutegura urubyruko rw’impunzi rubaha ibirwanisho, rubaha imyitozo runabashyira mu ntambara zo muri Congo”

Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko u Burundi buzi neza umugambi mubisha u Rwanda rufite ku Burundi ndetse nibiramuka bibaye batazabyemera kuko ahubwo intambara izahita ikwira akarere kose, ati:”Turabizi ko hari umugambi u Rwanda ruri gutegura ikintu kibi ku Burundi, amahirwe ni uko Abarundi tuzi uwo mugambi, uwo mugambi turawuzi, ntituzabyemera, biramutse bibaye intambara izahita ikwira hose”

Uyu mugabo yongeye asaba umuryango mpuzamahanga gufata mu minwe icyo kibazo kandi ikagifata nk’ikintu gikomeye, ati:”Nongeye gusaba umuryango mpuzamahanga guha agaciro icyo kibazo, akarere kararembye, si u Burundi gusa, ni agace kose”

U Rwanda n’u Burundi bimaze igihe bitareba ryiza, noneho kuva ikibazo cya DRC na M23 cyatangira, ikibazo cyarakomeye nyuma y’aho u Burundi bufashe umwanzuro wo kujya ku ruhande rwa DRC mu ntambara imazemo imyaka hafi itatu irwana n’umutwe wa M23.

U Burundi bwakomeje gushinja u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi muri icyo gihugu mu mwaka w’i 2015 ndetse ngo rugafasha umutwe wa RED TABARA gutera igihugu cy’U Burundi, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana.

(Inkuru ya Belinda Umutoniwase)

Comments are closed.