Turkiya: Abafana bananiwe kwihanganira gutsindwa binjira mu kibuga bahondagura ababatsinze

496
Kwibuka30

Abafana n’abakunzi b’ikipe Trabzonspor bananaiwe kwihanganira gutsindwa na mukeba wabo biroha mu kibuga batangira kurwana n’abakinnyi ba Fenerbahce polisi irahagoboka

Mu gihugu cya Turukiya haravugwa inkuru y’abakunzi n’abafana b’ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Trabzonspor biroshye mu kibuga bakarwana n’abakinnyi b’ikipe ya Fenerbahce yari imaze kunyagira ikipe yabo ibitego bitatu byose ku busa.

Ibi byatangijwe n’umwe mu bakunzi ba Trabzonspor ubwo yinjiraga mu kibuga atangira gutera ibipfunsi umwe mu bakinnyi ba Fenerbahce atabarwa na mugenzi we Bright Osayi Samuel, ibintu byakongeje umujinya w’abandi bafana bahise binjira mu kibuga, maze imirwano iba iratangiye.

Abafana babaye benshi mu kibuga maze ibipfunsi bitangira kuvuza ubuhuha kuko n’abakinnyi babanje mu kibuga ndetse n’abari hanze ku ruhande rwa Fenerbahce bihagazeho bahondagurana n’abafana ariko abapolisi bari aho hafi baratabara.

Kwibuka30

Abakinnyi nabo birwanyeho.
Ntabwo byari byoroshye na gato

Leave A Reply

Your email address will not be published.