Turkiya: Abarenga ijana bahitanywe n’umutingito ukomeye wabaye mu ijoro ryakeye

5,671
Kwibuka30

Ministeri y’umutekano mu gihugu cya Turkiya yatangaje abarenga ijana baraye bahitanywe n’umutingito wari ku kigero kuri hejuru cyane waraye ubaye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere igihugu cya Turkiya cyibasiwe n’umutingito ukomeye ukomeye cyane wahitanye abarenga ijana, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero, bikaba bikekwa ko bapfukiraniwe n’ibikuta by’amagorofa yagushijwe n’uwo mutingito.

Uyu mutingito wabaye ahagana saa kumi n’iminota 17 ku isaha yo muri icyo gihugu ukaba wari ufiye igipimo cya 7,8. Kugeza ubu imibare y’abamenyekanye ko bapfuye igeze kuri 500 muri Turkiya na Siriya bituranye, imijyi 10 ikaba ariyo yashegeshwe n’uyu mutingito.

Kwibuka30

Inyubako nyinshi zasenyutse ndetse amatsinda y’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi yoherejwe hirya no hino kuramira abagihumeka bagwiriwe n’ibisigazwa byazo.

Minisitiri w’Umutekano wa Turikiya, Suleymon Soylu, yavuze ko imijyi 10 yakozweho irimo Gaziantep, Kahramanmaras, Hatay, Osmaniye, Adiyaman, Malatya, Sanliurfa, Adana, Diyarbakir na Kilis.

Uwimana Clarisse umwe mu Banyarwanda biga muri Turkiya yavuganye na Indorerwamo.com agira ati:”Yari mu rukerera, nakanguwe n’urusaku rw’ibintu byo mu nzu byariho bigwa hasi, utubati, za frigo, imashini zifura, byaguye, numva inzu ndimo imeze nkaho iri kugenda, nabyukiye hejuru mbona inzu nayo iri gutitira bikabije, byari biteye ubwoba, nabuze icyo nkora nishyira mu maboko y’Imana gusa” Uyu mukobwa yakomeje avuga ko hashize akanya gato ahita yumva urusaku rwinshi hanze, maze nawe yihutira gusohoka, yakomeje agira ati:”Mu kanya gato numvise urusaku rwinshi hanze, ati:”Numvise urusaku rwinshi hanze, kuko mba mu igorofa ya 10, nihutiye kumanuka, ngeze hanze nsanga amagaorofa duturanye yaguye, hari ivumbi, amarira menshi cyane, byari biteye ubwoba cyane, ariko polisi yari imaze kugahagera iratabara, ariko nabonaga imirambo myinshi cyane

Uyu mutingito wumvikanye mu bihugu nka Turkiya, Cyprus, Geordanie, Ubwongereza, siriya, n’ibindi bihugu byinshi bituriye utwo duce.

Leave A Reply

Your email address will not be published.