M23 iramagana amakuru ayishinja kurasa ku ndege ya Monusco

4,935
Kwibuka30

Inyeshyamba za M23 zanyomoje amakuru akomeje kuvugwa hirya no hino ko arizo zaba zarashe ku ndege y’Ingabo zoherejwe mu Butumwa bw’Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), kuri iki Cyumweru taliki ya 5 Gashyantare. 

Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma, yavuze ko iyo ndege yarashwe n’abantu bataramenyekana ikwiye kubazwa ingabo za RDC (FARDC) n’abambari bazo ari bo FDLR, Nyatura, Mai-Mai n’indi mitwe yitwaje intwaro bakorana kuko iyo ndege yarasiwe ku gace gasanzwe gacungiwe umutekano n’ingabo za Leta. 

Yagize ati: “Bitandukanye n’ibikomeje guhwihwiswa, nta kintu kidasanzwe cyabereye mu gace gacungiwe umutekano na M23. Niba Guverinoma ya RDC ishaka gukoresha uburyarya ngo yinjize MONUSCO mu ntambara yeruye na M23 ni yo izisanga yashibukanywe n’umutego mutindi.

Bivugwa ko umupilote w’iyo ndege ari we wahise ahasiga ubuzima undi musirikare wa MONUSCO  ahakomerekera bikomeye, indege ikaba yarashwe ubwo yavaga  i Beni yerekeza mu Mujyi wa Goma, ku birindiro bikuru bya MONUSCO.

Umufasha wa Pilote ni we wakomeje kurwana n’iyo ndege kugeza ayigushije i Goma nubwo umupilote yari yashizemo umwuka.

Kwibuka30

Amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga arashyira mu majwi ingabo za Leta (FARDC) n’umutwe wa FDLR nka nyirabayazana w’ihanurwa ry’iyo ndege yarasiwe mu gice gicungiwe umutekano na FARDC. 

Ubuyobozi bwa MONUSCO bwamaganye bwivuye inyuma icyo gitero cyagabwe ku ndege ya Loni ifite n’ibirango biyigaragaza. 

Bwakomeje bwibutsa ko kugaba ibitero ku basirikare ba Loni ari kimwe ku bigize ibyaha by’intambara, buboneraho kwifatanya n’umuryango w’umusirikare wapfuye bwihanganisha n’undi wakomeretse bikomeye.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO Bintou Keita,  yagize ati: “MONUSCO ntizatakaza umwanya na busa wo gukorana n’abayobozi ba Congo kugira ngo abakoze icyo gikorwa cy’ubunyamaswa bagezwe imbere y’ubutabera.”

Keita yavuze ko azakorana na Leta ya Congo kugira ngo abarashe kuri iyi ndege bamenyekane kandi bahanwe

Leave A Reply

Your email address will not be published.