“Twasubiye inyuma ku bushake, twanze ko hameneka amaraso y’abaturage”: General Sylvain Ekenge
Umuvugizi w’ingabo za Congo Sylvain Ekenge yavuze ko ingabo avugira zitatsinzwe i Goma ko ahubwo bahisemo kurekura umujyi banga ko abaturage benshi bahasiga ubuzima.
Nyuma y’aho kuri uyu wa mbere umutwe wa M23 wemeje ko umaze kwigarurira umujyi wa Goma, bigatuma ingabo za Leta FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bahungira mu duce dutandukanye tw’igihugu, General sylvain Ekenge uvugira ingabo za FARDC yavuze ko ingabo avugira zitahunze imirwano ko ahubwo zahisemo kurinda abaturage, zisubira inyuma kugira ngo hatameneka amaraso menshi y’abatuye mu mujyi wa Goma, ubwo yabazwaga n’itangazamakuru ryo mu murwa mukuru Kinshasa uko byagenze kugira ngo mu minsi mike gusa umutwe wa M23 ube ugeze mu mujyi wa Goma ndetse ukigarurira ibice bitari bike byawo mu gihe FARDC yari yatanze icyizere ku baturage ko igisirikare gihagaze neza cyane ku buryo M23 idashobora kuzawigarurira.
General sylvain Ekenge yavuze ko ingabo avugira za FARDC zitatsinzwe urugamba ko ahubwo habaye icyo bita Repris militaire (Amayeri ya gisirikare aba agamije gusubira inyuma kugira ngo uzagaruke neza ukomeye) kandi ko banze kurwanira mu mujyi rwagati wa Goma mu rwego rwo kurinda ko abaturage benshi bahasiga ubuzima.
General Ekenge yagize ati:”Ni repris militaire, twasubiye inyuma ku bushake, twe dukunda abaturage ntituri nka bariya, twahisemo gukiza abaturage twanga kurwanira mu mujyi wuzuyemo abantu babasivili, igihe kitari icya kera turongera kugaruka duhagaze”
Kugeza ubu abatuye mu mujyi wa Goma baravuga ko hakiri kumvikana urusaku rw’amasasu y’imbunda nini n’intoya, ndetse urwo rusaku rukumvikanira no mu Karere ka Rubavu gaturanye n’umujyi wa Goma.
Comments are closed.