Twatsinze imirwano myinshi, intambara yo ntirarangira-Perezida Kagame

5,169
Kwibuka30

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje uburyo urugendo rw’u Rwanada n’Abanyarwanda mu myaka igera kuri 30 ishize rwari rwuzuye urugamba rwo mu byiciro bitandukanye, avuga ko kugeza ubu batsinze imirwano myinshi ariko intambara yo ikaba itararangira mu gihe bataragera ku ntego bihaye.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yifatanyaga n’Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe na Madamu Jeannette Kagame.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango ndetse n’abandi bawukurikiye imbonakubone ku bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yatanze ubutumwa bwo kwishimana n’abanyamuryango bose no kubifuriza isabukuru nziza mu gihe bishimira ko Unity Club hari byinshi yafashije mu kongera kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda.

Yakomeje avuga ko Unity Club ari ikimenyetso cy’aho Abanyarwanda bava, aho bajya n’ikibagira aho bari bo. Ati: “Unity Club ni ikimenyetso cy’abo turi bo nta n’umwe ushyizwe inyuma y’ibyo. Ni icyo gitekerezo gihoraho, ni icyo kituranga gifashwe n’abantu mu ntoki. Unity Club ifite icyo kituranga, ifite iryo bendera ryacu, ni icyo itwibutsa.”

Perezida Kagame yakomeje ashimira uyu muryango kuba wibutsa buri wese iyo ndangagaciro, bihereye ku bategarugori b’abafasha b’Abayobozi bakuru b’Igihugu bikagera no ku bagabo babo n’Abanyarwanda muri rusange.

Yavuze ko uhereye na mbere y’ivuka rya Unity Club mu myaka 30 ishize, kuva igihe yavukiye mu 1998 kugeza ubu, u Rwanda rukirwana intambara imwe nubwo hari imirwano myinshi rwanyuzemo ndetse umubare munini muri yo rukayitsinda.

Kwibuka30

Ati: “Twarwanye imirwano myinshi, ndetse myinshi turayitsinda, ariko intambara yo ntirarangira. Intambara irangira ari uko ugeze ku ntego watekerezaga n’ubundi, ushaka kugeraho. Intego ni rwa Rwanda tuvuga ngo turashaka iterambere, tumaze kugera ku burumbuke. Uburumbuke ni ukubugeraho binyuze mu mpinduka, binyuze mu rugamba urwana umwaka ku wundi.”

Perezida Kagame yanashimye by’umwihariko uruhare rw’abari n’abategarugori mu itermabere ry’Igihugu n’amahirwe abagabo bafite yo kuba babafite nk’abunganizi n’abafatanyabikorwa mu buzima bwabo.

Yibukije buri wese ko akwiye kubaho ubwe ariko azirikana no kuberaho abandi, ashimangira ko mu gihe umuntu akiriho, aba afite icyo ubereyeho kugeza igihe azaba atakiriho.

Mu bundi butumwa yatanze, yibukije cyane cyane abayobozi kugira umuco wo kwiyoroshya no kuzirikana ko ubuyobozi bafite bubeshwaho n’uko hari abo bayobora.

Unity Club ni Umuryango washinzwe ku ya 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye. Ni Umuryango Ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.