Ikipe ya AS Kigali itsindiwe i Kigali na DCMP yo muri DRC

4,382
Kwibuka30
Ikipe ya AS Kigali ntibashije gutsindira i Kigali ikipe ya DCMP yo muri Congo mu marushanwa ya CAF Confenderations cup.

AS Kigali yatsindiwe mu rugo ibitego 2-1 na Daring Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabereye i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Daring Club Motema Pembe yatangiriye muri iri jonjora rya kabiri bitewe n’uburyo yitwaye mu marushanwa aheruka, yari hejuru mu gice cya mbere yabonyemo ibitego bibiri.

Uburyo bubiri AS Kigali yabonye mu minota 45 ibanza, bwabonetse hakiri kare, ariko Abubakar Lawal wahuzaga neza na Shaban Hussein Tshabalala, ntiyabubyaza umusaruro, aho umwe mu mipira yateye washyizwe muri koruneri na Henock Kama.

DCMP yafunguye amazamu ku munota wa cyenda ku gitego cyinjijwe na William Likuta Luezi nyuma y’umupira wahinduwe na Ikanga Kapela, wari ucitse ba myugariro ba AS Kigali.

Ku munota wa cyenda gusa, DCMP yari imaze gufungura amazamu

Umunyezamu Ntwari Fiacre yafashije AS Kigali kuguma mu mukino, akuramo umupira ukomeye watewe na Kimvuidi Ntikubuka mbere y’uko DCMP ibona igitego cyanzwe kubera kurarira.

Habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire, Ntwari yakuyemo umupira ukomeye watewe na Christian Nsundi Landu, ariko koruneri yavuyemo ibyazwa umusaruro n’abakinnyi ba DCMP binjije igitego cya kabiri cyabonywe na Katulondi Kati watsindishije umutwe.

Kwibuka30

Kwinjiza Niyonzima Haruna mu kibuga mu ntangiriro z’igice cya kabiri, byafashije AS Kigali guhindura umukino no gusatira kugeza ubwo yabonaga igitego kimwe cyo kwishyura cyinjijwe na Kwizera Perrot ku mupira wari uteretse inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ku munota wa 62.

Umutoza Nshimiyimana Eric yahise akora impinduka eshatu, Biramahire Abeddy, Robert Saba na Ahoyikuye Jean Paul bajya mu myanya ya Aboubakar Lawal, Niyibizi Ramadhan na Rukundo Denis.

Abanyamujyi bashoboraga kubona ikindi gitego nyuma y’amasegonda make, ariko umupira wahinduwe na Ishimwe Christian ugora Biramahire wari usigaranye n’umunyezamu, uramutenguha ujya ku ruhande.

Ubundi buryo bwo kwishyura bwabonetse ku munota wa nyuma muri ine y’inyongera, ariko umupira watewe na Biramahire Abeddy ujya ku ruhande mu gihe benshi bari bizeye ko AS Kigali ibonye igitego cyo kwishyura.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kinshasa ku Cyumweru gitaha, tariki ya 24 Ukwakira 2021. AS Kigali izaba isabwa gutsindira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo yizere gukomeza mu ijonjora rya nyuma ribanziriza amatsinda nubwo bwose bigaragara nk’ibigoye.

Iyi niyo kipe AS Kigali yabanjemo (Photo Igihe.com)
11 babanje ku ruhande rwa DCMP yo muri Congo

Comments are closed.