Twirwaneho yemeje urupfu rw’uwari umuyobozi wayo warashwe n’ingabo za Leta
Umutwe wa Twirwaneho ukorera mu gace kazwi nk’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Epfo ya DR Congo wasohoye intangazo wemeza urupfu rwa Michel Rukunda uzwi nka Makanika wari ukuriye uwo mutwe.
Iri tangazo rivuga ko “General” Makanika, usanzwe uzwi kw’ipeti rya Colonel yahoranye mu ngabo za FARDC atarazivamo, yishwe ku wa gatatu n’igitero cy’indege ya ‘drone’ yaturutse i Kisangani.
Amasoko atandukanye y’amakuru yemeza ko Col Makanika na ‘drone’ y’ingabo za leta FARDC muri teritwari ya Fizi.
Abantu babiri bari ahatandukanye mu ntara ya Kivu y’Epfo bakurikirana bya hafi ibibera mu gace ka Minembwe ku wa kane bahamirije BBC ko Col Makanika yapfuye ku wa gatatu kandi yapfanye n’abantu barenze babiri.

Imiryango myinshi n’amahuriro ahuza Abanyamulenge yagiye itangaza akababaro irimo kubera urupfu rwa Col Makanika bemeza ko ari “intwari yacu” yaguye ku rugamba rwo kurengera ubwoko bwabo.

Mu minsi ishize havuzwe imirwano yashyamiranyije ingabo za leta n’inyeshyamba za Twirwaneho mu misozi ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi.
Mu byumweru bicye bishize, Col Makanika – uvuga ko arwanya ubwicanyi n’akarengane gakorerwa Abanyamulenge muri RD Congo – yumvikanye atangaza ko yashyigikira uwo ari we wese, harimo na M23, urwanira uburenganzira bw’abicwa kubera ubwoko bwabo.
Umwe mu baganiriye na BBC uri i Mulenge yavuze ko igitero cya ‘drone’ kuri Makanika na bagenzi be cyabaye ahagana saa yine za mugitondo ku wa gatatu.
Comments are closed.