U Burundi bwasezerewe mu mikino yo guhatanira umwanya mu Gikombe cy’isi, Saido BERAHINO ahusha penaliti

11,767

Ikipe y’u BURUNDI Intamba mu Rugamba yaraye isezerewe mu marushanwa yo guhatanira kuzakina igikombe cy’isi cy’ibuhugu muri ruhago, igikombe kizaba mu mwaka wa 2022.

Nyuma y’aho amakipe yombi anganirije I Bujumbura igitego kimwe kuri kimwe mu cyumweru gishize, ikipe y’u Burundi, INTAMBA MU RUGAMBA yagombaga gusura ikipe ya Tanzania TAIFA SPORT kuri kino cyumweru maze hakaboneka ikipe ikomeza muri icyo cyiciro cya mbere cy’amajonjora. Umukino wabereye mu gihugu cya Tanzaniya, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, igitego cya mbere cya Tanzaniya cyinjijwe na kizigenza Mbwana SAMATTA, ariko mbere yuko icyo gice kirangira, igitego cyaje kwishyurwa na Razak ABDUL wari uhawe umupira mwiza na Hamiss. Igice cya kaburi gitangira, ikipe ya Tanzaniya yarushije cyane ikipe y’u Burundi ariko ba myugariro bakomeza kuba ibamba, umukino warinze urangira ata kipe yongeye gutsinda indi, biba bibaye ibitego 2-2 mu mikino yombi, hahita hitabazwa za penaliti.

 

Keseja WaTaifa Stars yishimiwe na bagenzi nyuma yo kugaragaza ubuhanga mu kurinda izamu.

Mbere y’uko umukino urangira, umutoza w’u Burundi yasimbuje umunyezamu ariko ntibyagira icyo bihindura.

Muri za penaliti zatewe, KASEJA yafashe penaliti imwe, maze SAIDI BERAHINO na GAEL BIGIRIMANA bose bakinira amakipe yo hanze kandi akomeye bazishyira hanze, Tanzaniya iba ibonye itike yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Ku munsi wa kabiri muri ino mikino nyine, u Rwanda ruzakira ikipe ya Seychelles the Pirates, umukino ubanza u Rwanda rwari rwanyagiye ino kipe ibitego bitatu byose ku busa, u Rwanda rukaba rufite amahirwe yo gukomeza. Muri ino mikino y’amajonjora ya mbere, amakipe 28 ya nyuma muri Afrika ku rutonde rwa FIFA niyo yitabiriye, hazasigaramo 14 azasanga andi 26 maze abe 40 azashyirwa mu matsinda 10.

Comments are closed.