Huye: Umugabo Yakubise Umugore we Kugeza Ashizemo Umwuka

14,881
Kwibuka30

Nsabimana w’imyaka 50 yakubise umugore we aramwica ahita aburirwa irengero.

Umugabo witwa NSABIMANA utuye muma Karere ka HUYE mu mudugudu wa Rukeri mu Kagari ka Kibuye ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’aho akubitiye umugore kugeza ashizemo umwuka ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki 8 Nzeli 2019.

Kwibuka30

Bwana NSABIMANA wari ufite imyaka 50 y’amavuko yari afitanye yari yarashakanye na MUKARUBAYIZA Mariya w’imyaka 48 y’amavuko bakaba bari bafitanye abana bane.

Umuyobozi w’Umurenge wa MARABA Bwana HAKUZIMANA JEAN BAPTISTE yemeye ko koko uno mugabo yakubise umugore we nyuma akaza gushiramo umwuka kubera ububabare n’imvune byamusizemo. Yagize ati “nibyo koko Bwana Nsabimana akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no kwica umugore we, ariko akimara kumenya ko umugore we yashizemo umwuka, yahise atoroka aburirwa irengero”

Umuyobozi w’Umurenge yakomeje avuga ko inzego z’umutekano n’ubufatanye bw’abaturage bakomeje guhanahana amakuru rwaho yaba ari kubarizwa kugira ngo aze aryozwe ibyo byaha. Kugeza ubu umurambo wa MUKARUBAYIZA MARIYA uri mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda ishami ryayo rya Huye CHUB.

Leave A Reply

Your email address will not be published.