U Burusiya bwashyizeho impapuro zo guta muri yombu umusenateri wa Amerika

4,268

U Burusiya bwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lindsey Graham, nyuma y’amashusho yafashwe amugaragaza yishimira urupfu rw’Abasirikare b’u Burusiya.

Ayo mashusho yashyizwe hanze na Perezida wa Ukraine kuwa Gatanu ushize ubwo yari amaze guhura na Senateri Lindsey Graham mu Murwa Mukuru Kyiv.

Graham yavuze ko amafaranga igihugu cye cyahaye Ukraine ari gutanga umusaruro kuko Ingabo z’u Burusiya zashize zipfa.

Kuwa Mbere Graham abinyujije kuri Twitter, yavuze ko inkunga igihugu cye kimaze igihe giha Ukraine iri gutanga umusaruro kandi ko yavurunganyije imigambi ya Perezida Vladimir Putin.

Uyu musenateri wo mu ishyaka ry’aba-Républicains yavuze ko Amerika izakomeza gufasha icyo gihugu kugeza ubwo umusirikare wa nyuma w’u Burusiya azaba avuye ku butaka bwa Ukraine.

Graham yavuze ko niba kwita Perezida Putin umwicanyi bigize icyaha, azishyikiriza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Mu cyumweru gishize Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko biteye isoni kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite abasenateri nka Graham.

Nubwo Minisiteri y’Umutekano y’u Burusiya ariyo yatangaje ko Graham yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, ntabwo hatangajwe ibyaha akurikiranyweho.

Gusa urwego rw’ubugenzacyaha i Moscow mu cyumweru gishize rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku magambo ya Graham wigambye impfu z’abasirikare b’u Burusiya.

Graham azwiho kurwanya yivuye inyuma intambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine ndetse umwaka ushize yumvikanye ahamagarira Abarusiya kwica Perezida Putin.

Comments are closed.