U Rwanda na Nigeria bibaye ibya mbere muri Afurika bisinye Artemis Accords

6,614
Kwibuka30

U Rwanda na Nigeria byabimburiye ibindi bihugu  by’Afurika gusinya amasezerano yiswe  Artemis Accords, agamije gusubiza abantu ku kwezi nibura mu mwaka wa 2025.

Amasezerano y’Artemis ni uruhurirane rw’amahame yitezweho kuyobora icyiciro gishya cyo kuzenguruka no kubyaza umusaruro isanzure, hongerwa ingufu mu gushyira mu bikorwa ibisabwa by’ingenzi byagaragajwe mu masezerano yo mu 1967 yitwa Outer Space Treaty. 

Ubusanzwe ibihugu bishyize umukono kuri ayo masezerano bisangiye amahame yo guhanga imikoranire itekanye kandi inyuze mu mucyo, yoroshya ubushakashatsi, siyansi n’ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwa mu isanzure mu nyungu z’abatuye Isi. 

Ibihugu bimaze gushyira umukonk kuri ayo masezerano bigeze kuri 23.

Umuyobozi w’Urwego rw’u Rwanda rushunzwe Isanzure ( RSA) Francis Ngabo ni we washyize umukono kuri ayo masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, uwo muhango ukaba wabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ahateraniye Inama ihuza USA n’Afurika igamije ubufatanye mu kubyaza umusaruro isanzure. 

Kwibuka30

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ari mu bayobozi n’abanyacyubahiro bakurikiye uwo muhango wo gusinya amasezerano hamwe na Perezida wa Cameroun Paul Biya, Umuyobozi Mukuru wa NASA Bill Nelson n’abandi. 

Francis Ngabo, yagize ati: “Koroshya ugusangira amahirwe ari mu kubyaza umusaruro isanzure mu mahoro bizatanga umusaruro ku bantu binyuze mu buvumbuzi bw’ibisubizo bituruka ku ikoranabuhanga rigezweho mu isanzure, iterambere rigezweho mu buvuzi, kubungabunga umubumbe n’ibidukikije, guhanga imirimo ya gihanga n’iya tekiniki, ndetse n’ibishya mu kumenya ibidasanzwe.”

Yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rucyibanze ku ntambwe z’ibanze mu kubyaza umusaruro isanzure, rufite gahunda yo kwagura ibikorwa kandi rufite ubushake bwo kuba Ambasaderi mwiza wo gukoresha isanzure hubahirizwa amabwiriza.

Iyi nama ni yo ya mbere igamije ubufatanye bw’Afurika na USA bugamije kubyaza umusaruro isanzure mu kugera ku ntego zisangiwe ku Isi , harimo no kuganira ku buryo bukwiriye bwo gukoresha isanzure mu gushyigikira intego z’Iterambere Rirambye no kubaka ubushobozi. 

Mu gihe Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Isanzure (NASA) ari cyo kiyoboye ubutumwa bw’amasezerano y’Artemis, impuguke mu bumenyi bw’ikirere zivuga ko ubufatanye bw’inzego mpuzamahanga buzagira uruhare rukomeye mu gusubira mu kwezi ari na ko bitegura gukora izindi ngendo ku mubumbe wa Mars. 

Bill Nelson yagize ati: “Amasezerano y’Artemis ni ayo kwimakaza amahoro ku byo dukorera mu isanzure, kuko ashimangira umugambi wo gufashanya, gushyiraho ibipimo ngenderwaho muri uko gufashanya igihe hari ikibazo kivutse.”

Perezida Paul Kagame muri iri huriro yari kumwe na Perezida wa Cameroon, Paul Biya, Umunyobozi w’ikigo gishinzwe isanzure cy’Abanyamerika, NASA, Bill Nelson, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi mu by’isanzure muri Nigeria, Dr Ahmad.

Leave A Reply

Your email address will not be published.