U Rwanda na RDC bemeranyije ko abiga bambukiranya imipaka bakwiga babayo no koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi!

7,446

Ku munsi w’ejo tariki ya 02 Ugushyingo 2020, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Carly Kasivita, ku buryo bwo kunoza imikoresherezwe y’umupaka wa Rubavu mu buhahirane hirindwa ikwirakwira ry’ icyorezo cya COVID-19.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’ibiganiro,ibihugu byombi byemeranyije ko ubuhahirane bwakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba,Munyantwari Alphonse, yabwiye IGIHE ko we na mugenzi we baganiriye ku buryo abambutsa ibicuruzwa bakoroherezwa biruseho kugira ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi burusheho kuba bwiza.

U Rwanda na RDC bemeranyije korohereza...

Ati “Twaganiriye ku bijyanye n’uburyo twafatanya kurwanya COVID-19, muri uko kubiganira, hagaragaramo n’ubundi ko nubwo ku ruhande rwacu umupaka ugifunze ubuzima bw’abaturage cyane cyane guhahirana twakomeza kubishyigikira twese.

N’uyu munsi barahahirana ariko uburyo twafashe ni bwa bundi bwo gushyira ibintu hamwe bikagenda ari byinshi, ariko twumvikanye ko twakomeza gufasha n’abacuruzi bato kugira ngo bambutse ibintu ariko bigiye mu buryo bwo gushyira hamwe mu makoperative ku buryo batagenda umwe umwe.’’

Umuyobozi w’Ibiro bya Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Kahindo Jean-Paul Maregane, yagize ati: Mu myanzuro yafashwe harimo koroshya urujya n’uruza rw’abanyeshuri, abarimu n’abaganga bambuka imipaka bajya ku butaka bw’Intara zombi, gukora ubukangurambaga bwo kwirinda mu miryango y’ibihugu byombi, no kurwanya abambuka imipaka mu buryo buyuranyije n’amategeko no kubakangurira kunyura ku mipaka yemewe mu rwego rwo kwirinda COVID-19.”

Imipaka ihuza u Rwanda na RDC yafunzwe guhera muri Werurwe 2020 mu rwego rwo kwirinda ubwandu bushya bwa COVID-19 bushobora gukwirakwizwa mu bihugu byombi.

Ifungwa ry’imipaka muri rusange ryagize ingaruka zikomeye ku mibereho n’ubukungu bw’ibihugu byombi, cyane ko ubuhahirane bwakorwaga n’abaturage mu buzima bwa buri munsi bwasubiye inyuma cyane.

Yavuze kandi ko bumvikanye ko abarwayi bakoroherezwa kwivuza ku mpande zombi, ndetse abanyeshuri bakemererwa kwiga mu Rwanda ariko bagasabwa kuhaguma cyangwa se Abanyarwanda bakajya kwiga muri RDC ariko na bo bakiga babayo.

Guverineri Munyentwari yavuze ko ibi bidakwiye kwitiranywa no gufungura umupaka kuko ngo nubwo ibyo byose byaganiriweho, umupaka wo ugifunze.

Comments are closed.