Abantu 7 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 8 barayikira

7,268
Kwibuka30

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 1,604 byafashwe kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2020 byemeje ko abantu 7 banduye COVID-19 mu gihe abandi 8 bayikize

Abantu 07 banduye Covid-19 mu Rwanda...

Umubare w’abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda ugera kuri 5,162, mu gihe abamaze kuyikira ari 4,930. Abakirwaye ni 197 naho abapfuye akaba ari bakiri 35.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza ko aba barwayi baturutse I Kigali:2, Nyagatare:4, Rusizi:1.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi

Kwibuka30

Mu Bufaransa byahinduye isura aho icyi cyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata indi ntera, aho mu gihe cy’amasaha 24 cyahitanye abantu 418 bituma umubare w’abo kimaze kwica bose muri iki gihugu uzamuka kuri ubu ukaba urenga ibihumbi 37,000

Mu mezi yashize icyi cyorezo cyasaga n’ikimaze gucururuka gusa aho iki gihugu gifasha umwanzuro wo kongera gufungura ibikorwa bimwe, ubukana bwacyo bwongeye gusubira hejuru ndetse umubare w’abacyandura urushaho kwiyongera aho kuri ubu barenga miliyoni 1.4.

Ejo hashize umubare wabo iki cyorezo cyahitanye mu gihe cy’amasaha 24 wari 418, ibintu biharukaga muri iki gihugu. Uretse umubare w’abapfuye n’uw’abari muri serivisi zishinzwe kwita ku ndembe mu bitaro byo hirya no hino muri iki gihugu wiyongereye abantu 430 mu masaha 24 bituma bose hamwe bagera kuri 3 721.

Kugeza ubu umubare w’abarwayi b’iki cyorezo mu bitaro byo hirya no hino muri iki gihugu urenga ihumbi 25, ndetse n’umubare w’abasanganwa iki cyorezo ukaba ukomeje kwiyongera ku kigero cya 2

Uku kongera gukaza umurego kwa Covid-19 mu Bufaransa kwatumye mu cyumweru gishize Perezida Emmanuel Macron asubizaho gahunda ya Guma mu rugo, aho nta wemerewe gusohoka mu nzu kereka abajya guhaha ibicuruzwa bya ngombwa ndetse n’abashaka serivisi zo kwa muganga.

Perezida Macron yavuze ko abaturage bemerewe kujya mu kazi mu gihe abakoresha babo bagaragaje ko bigoye ko bagakorera mu rugo.

Yongeyeho ko bitandukanye n’ingamba zariho muri Werurwe ubwo iki gihugu cyari muri gahunda ya Guma mu rugo, ibigo by’amashuri n’inganda bizakomeza gufungura.

Leave A Reply

Your email address will not be published.