U Rwanda rugiye kwakira abimukira bavuye mu Bwongereza

7,358
Kwibuka30

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Polisi, Itangazamakuru no kwakira abinjira mu Bwongereza Priti Patel, yaraye ageze i Kigali aho yaje gusinya amasezerano yemerera u Rwanda kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko banyuze mu mazi y’ahitwa Channel.

Ni mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane taliki ya 14 Mata 2022, biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson aza gutangaza byeruye ko icyo gikorwa gitangijwe ku mugaragaro nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano.

Guverinoma y’u Bwongereza itangaza ko abagerageza guhungira mu Bwongereza banyuze ahirwa Channel mu bwato buto cyangwa bifashishije ubundi buryo baba babikoze mu buryo bunyuranyije n’amatgeko, bityo kohereza abagaragaye mu Rwanda byitezweho gufasha mu kubategurira uburyo bwo kubakira mu nzira zemewe n’amategeko cyangwa bagashakirwa ibindi bihugu bibakira.

Amakuru agera ku Imvaho Nshya ni uko ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza bimaze amezi menshi bikorwa, hagamijwe kureba ku buryo bukwiye abo bimukira n’abasaba ubuhungiro biganjemo Abanyafurika, bakwakirwamo mu buryo bwuje umutekano kandi bubahesha icyubahiro.

Gusa iki cyemezo cyagiye kivugwaho byinshi, hari bamwe banenga Leta y’u Bwongereza kuba ifashe icyemezo kitubahirije amategeko n’uburenganzira bwa muntu, kuko abo bantu bahungiye muri icyo Gihugu ari ho bakeneye kubona uburuhukiro.

Imwe mu nyandiko zacuye mu nzego za Guverinoma mu buryo butunguranye  ikagera mu itangazamakuru igaragaza ko hari na bamwe mu bagize Guverinoma bashidikanya ku kuba iki gikorwa gishobora kuba kitubahirije amategeko.

Gusa Minisitiri w’Intebe Boris Johnson we abona kuba u Rwanda rugiye kwemera kwakir abo bimukira n’abasaba ubuhungiro ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guhangana n’abambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko rimwe na rimwe bakunze kwivangamo abagizi ba nabi n’abandi banyabyaha.

Ikindi kandi, ni uburyo bwiza bwo kugabanya abantu bakunze kugwa mu nyanja bagerageza guhunga inzego z’umutekano, cyane ko abapfa buri mwaka baba babarirwa mu bihumbi.

Inyandiko yatangajwe mu bitangazamakuru byo mu Bwongereza igaragaza ko Leta y;’u Bwongereza izasabwa kugira amafaranga itanga mu rwego rwo kurushaho korohereza abo bimukira n’abasaba ubuhungiro binjiye mu Gihugu mu nzira zitubahirije amategeko.

Kwibuka30

U Bwongereza si bwo bwa mbere businyanye amasezerano n’ibindi bihugu agamije kubisaba kwakira impunzi kuko nka Denmark na yo iirimo kureba uko yabikora kugira ngo yemerere abantu kwinjira mu gihugu bujuje ibisabwa.

Ni politiki isanzwe ikorwa no muri Australia aho abafashwe bimukiyeho mu nzira zinyuranyije n’amategeko boherezwa ku Kirwa cyitiriwe Noheli (Christmas Island) kugira ngo babanze bategurirwe keinira mu Gihugu.

Gusa bamwe mu bagize inzego za Guverinoma y’u Bwongereza baracyafite impungenge ku ntsinzi y’iyi Politiki nubwo Priti Patel yatesheje agaciro izo mpungenge ahamya ko n’inyandiko yasohotse muri Guverinoma yarangije igihe cyayo.

Yakomeje avuga ko uburyo Australia ibikoramo bwatanze umusaruro mu kugabanya ingendo z’abagerageza kwinjira muri icyo Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no guhangana n’abinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu.

Yavuze ko “Ikiguzi cy’asaga miliyari y’amayero buri mwaka kigenda mu guhangana n’abimukira, harimo kubacumbikira muri za hoteli kidashobora kuramba.  Ntiduhwema kugaragaza ko twiyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga batandukanye mu gukemura ikibazo cy’abimukira no kugabanya umugogoro ku Bwongereza.”

Gahunda ireba abinjira n’abasohoka mu Bwongereza izarushaho guharanira ko habaho uburyo buhamye kandi buboneye kuri buri wese, mu gufasha abakeneye ubufasha mu buryo bukwiye ari na ko hakumirwa udutsiko rw’abakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.  

Ibyinshi ku bikubiye muri ayo masezerano byitezwe ko bitangazwa mu ijambo rya Minisitiri w’Intebe Boris Johnson harimo no gusobanura abo iyo gahunda ireba by’umwihariko, kuko hari abatarumva neza icyo ayo masezerano agamije n’abo azaba areba.

Imwe mu miryango y’abagira neza yagerageje kwamagana iki gikorwa bashiamangira ko ibyo bishobora kuzatuma abimukira barushaho kubabara, ariko Leta y’uu Bwongereza ibima amatwi kuko ifitiye icyizere gihamye leta y’u Rwanda yagaragaje ubushobozi bwo kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro mu buryo bwizewe kandi bujyanye n’Igihe.

Leta y’u Rwanda imaze kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro basaga 940 baturutse muri Libya, rwakiriye impunzi z’abarundi n’Abanyekongo bagera ku bihumbi 150, ndetse hari n’abaturutse muri Afghanistan na bo bari mu Gihugu kandi bose bagenda bishimira uburyo bakiriwe mu Gihugu gitekanye kandi gikeye.

(Src: Imvahonshya)

Comments are closed.