U Rwanda rurabeshyuza amakuru avuga ko habayeho kurasana hagati ya Congo n’u Rwanda

5,287
Kwibuka30
Leta y’u Rwanda irabeshyuza amakuru yavugaga ko haraye habaye imirwano y’igihe gito hagati y’ingabo a’u Rwanda RDF n’iza Congo FARDC.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yabeshyuje amakuru yiriwe avugwa muri iki gihugu ko habaye imirwano hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza RD Congo (FARDC).

Ambasaderi Karega yavuze ko nta basirikare b’u Rwanda bambutse umupaka ngo binjire ku butaka bwa RDC nk’uko byavugwaga n’Umuvugizi wa FARDC.

Ati “Nta kwinjira kw’ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa RDC gushoboka mu gihe nta makimbirane cyangwa ngo ibiganiro bibe byananiranye hagati y’ibihugu byombi. Nta cyo u Rwanda rukurikiranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyabaye ni ikosa risanzwe ribaho.”

Kwibuka30

Ambasaderi Karega yakomeje avuga ko icyabaye ari uko ingabo z’u Rwanda zakurikiye abacuruzi ba magendu bari bahungiye muri RDC. Umwe mu basirikare akarenga umupaka muri metero nkeya akurikiye abo bacuruzi bari bafite imizigo bitazwi ikiyirimo.

Ku rundi ruhande ngo ingabo za FARDC zamutaye muri yombi ku bw’ikosa ryo kurenga umupaka, ahantu hatari ibimenyetso bigaragara nk’uko Actualite.cd yabitangaje.

Ati “Abazi aho hantu basobanukiwe neza ko bigoye gutahura umupaka hatabayeho gushishoza. Ndibwira ko habayeho kurasa mu kirere ku ruhande rumwe cyangwa ku rundi ariko nta mirwano yabayeho. Abanyarwanda bari ku butaka bwabo, Abanye-Congo na bo bari muri Congo.”

Ambasaderi Karega yashimangiye ko ibihugu byombi nta kibazo bifitanye, nta makimbirane ashingiye ku mipaka ahari ahubwo ko icyabayeho ari ukutumvikana kubera ikosa ryo kutamenya aho imirongo itandukanya ibihugu byombi iherereye; nta kindi kibyihishe inyuma.

Umuvugizi w’Ibikorwa byo kurwanya imitwe y’Inyeshyamba, Sokola2, Lieutenant-Colonel Ndjike Kaiko Guillaume, yemeje ko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa RDC muri metero 200 ariko ko atabyiyumvisha kuko umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza.

Comments are closed.