RIB yongeye ihamagaza Madame Ingabire Victoire

4,483
Kwibuka30
Victoire Ingabire: Rwanda frees 2,000 people including opposition figure -  BBC News
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwongeye rutumiza Madame Ingabire Victoire kurwitaba

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Madame Ingabire Victoire, umuyobozi w’ishyaka rya Politiki DALFA Umurinzi, ishyaka ritari ryemererwa gukorera mu Rwanda yatangaje ko RIB yongeye kumuhamagaza ngo ayitabe ejo kuwa kabiri taliki ya 19 Ukwakira 2021 mu masaha y’igitondo.

Nubwo Madame Ingabire Victoire atagaragaje urwandiko yandikiwe, yagize ati:”Ejo le 19/10/2021 saa tatu n’igice nasabwe kwitaba kuri RIB

Kwibuka30

Ikinyamakuru Indorerwamo.com cyagerageje kumushaka ku murongo wa terefone ariko biranga kuko atabashaga kuyitaba.

Ibi bibaye nyuma y’aho RIB itangaje ko yataye muri yombi abantu batandatu bakwirakwizaga ibihuha no kwangisha ubutegetsi buriho babinyujije kuri youtube cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’icyo gihe, Madame Victoire Ingabire yavuze ko mubafashwe harimo abayoboke be, yagize ati:”Abantu bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano babaye 10. Ejo bafashe umudamu w’inshuti yanjye Régine Kadoyimana. Kugeza ubu ntituramenya impamvu yiyo nkundura yo gufata abantu b’inshuti cg bo muri DALFA UMURINZI

Si ku nshuro ya mbere Ingabire Victoire atumizwa n’urwo rwego ariko agataha amahoro.

Comments are closed.