U Rwanda ruramagana amagambo y’ubushotoranyi yavuzwe na Minisitiri w’ubutabera wa DRC

772

Minisitiri w’Ubutabera muri Congo Kinshasa, Constant Mutamba yumvikanye avuga amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda, anavuga ko abakorana na M23 bazicwa.

Mu magambo ateye ubwoba uyu mugabo yavugiye kuri gereza yo mu mujyi wa Goma, yavuze ko abantu bose “boshywa na Kagame” bazababamba.

Ati:“Igihugu cyacu ntabwo gishobora gutegekwa n’Abanyarwanda. Mumenye ko bose tuzabica na Kagame tuzamwica.”

Constant Mutamba yumvikana aganira n’imfungwa azibwira ko Congo ari ubutaka bwa ba sekuru, akavuga ko “mu bantu bafunzwe harimo abakekwaho ruswa n’ubugambanyi bakorera Kagame”, akavuga ko hari abafungurwa muri gereza ya Kinshasa, Makala, agasaba ko bavuga “abo yita ko bakorera Kagame”, ubundi bo bakarekurwa.

Ati “Umwanzi wa Congo ni Kagame.”

Uyu muyobozi avuga ko abagambanyi bazicwa bose, ngo bazasubirana ibice bigenzurwa na M23 birimo Masisi, Rutshuru n’ahandi.

Constant Mutamba anumvikana avuga ko “ashyizeho igihembo ku umuntu uzafata Perezida w’u Rwanda”.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Madamu Yolande Makolo yamaganye amagambo rutwitsi ya Minsitiri Mutamba, avuga ko “ari ubushotoranyi.”

Ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, Madamu Yolande Makolo yanditse ati “Ubushotoranyi bukabije bwa Minisitiri w’Ubutabera wa Congo (DRC) ari kuri gereza y’i Goma muri kilometer nkeya hafi y’umupaka w’u Rwanda. Ni iki twategereza mu banyabyaha, imfungwa zivangavanzemo FDLR, Wazalendo, Abacanshuro b’Abanyaburayi, n’ingabo za SADC zirwana ku ruhande rwa FARDC?”

Hari ababona ko amagambo ya Constant Mutamba agamije kwishakira igikundiro mu bya politiki, abanda bakabona ko ashobora guhuhura umubano w’ibihugu byombi usanzwe warazambye.

Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ntacyo buravuga kuri ariya magambo.

Comments are closed.