U Rwanda rwafashe ingamba zo gukumira “Cholera” iri kuvugwa mu gihugu cy’Uburundi

5,441
Kwibuka30

Mu gihe icyorezo cya Kolera kivugwa mu bihugu by’abaturanyi by’u Burundi, Tanzaniya, Malawi ndetse na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda rwashizeho ingamba zo gukumira iki cyorezo.

Amakuru atangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu ishami ryacyo rishinzwe kurwanya ibyorezo, avuga ko u Rwanda ruzi ko iki cyorezo kiri mu bihugu bituranye narwo, kandi biteguye kukirwanya.

Helene Balisanga akuriye ishami ryo kurwanya indwara z’ibyorezo, zimwe mu ngamba yagarutseho harimo gukangurira Abanyarwanda kugira isuku bakaraba intoki, kuko iyi ndwara yandurira mu mazi no mu biryo birimo iyo mikorobe yanduza Kolera.

Indi ngamba ni uko ku mipaka hari serivisi z’ubuzima zigomba kujya zisuzuma abantu binjiye ariko bagaragayeho ibimenyetso ndetse izo serivisi zigatanga amakuru ku buyobozi, kugira ngo uwo muntu akurikiranwe.

Kwibuka30

Hamwe mu hagaragara serivisi z’ubuzima hahurira abantu benshi harimo ikibuga cy’indege, ku mupaka wa Rubavu, Rusumo, Rusizi, indi mipaka itariho izo serivisi hari amavuriro yakwita kuri abo bantu baramutse bagaragayeho icyo cyorezo, harimo ibitaro bya Kabutare na Kibirizi mu karere ka Gisagara.

Agira inama abantu kutarya ibintu biribwa biba bidatetse ndetse bicururizwa ku mihanda, kuko bishobora kuba byakwanduza umuntu bitewe n’uko byagiyeho mikorobe igihe hari urwaye iyi ndwara ya Kolera wabikozeho.

Barisanga avuga ko umuntu wanduye icyorezo cya Kolera ashobora kugaragaza ibimenyetso mu gihe cy’iminsi 10, bitewe n’imiterere y’umubiri we ariko hari n’abo igaragaraho mu minsi 3.

Iki cyorezo bashobora kugipima ntibakibone ako kanya, ariko uwacyanduye ashobora kwanduza abandi kandi we kitamugaragaraho ndetse nta bimenyetso agaragaza.

Uwafashwe nacyo aremba vuba kuko iyo atitaweho mu masaha 3 gusa ashobora kwitaba Imana, gusa icyiza ni uko umuntu avuwe vuba arakira kandi neza.

Barisanga avuga ko nta handi iki cyorezo cyandurira atari mu mwanda umuntu yituma, niho haca iyo mikorobe, ikindi kiranga iyi ndwara ni ukwituma ibyoroheje ndetse bikaza nk’amazi, ashobora kugira ibindi bimenyetso birimo umutewe, umuriro ariko ikimenyetso cya mbere ni icyo kwituma ibimeze nk’amazi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.