U Rwanda rwaje mu bihugu bya mbere muri Afurika byubahiriza amategeko

4,975
Kwibuka30
Symbol Of Law And Justice With Rwanda Flag. Close Up. Stock Photo, Picture  And Royalty Free Image. Image 96541112.

Raporo Ngarukamwaka ya World Justice Project ya 2021 ku iyubahirizwa ry’amategeko ku Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’ibikiri mu nzira y’Amajyambere bigendera ku iyubahirizwa ry’amategeko (Rule of Law).

Iyi raporo yasohotse kuwa 14 Ukwakira 2021 yakorewe mu bihugu 139 ku Isi, birimo 33 byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara na 18 bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngo 138.000 n’inzobere mu mategeko 4.200 muri buri gihugu kugira ngo harebwe uko amategeko yubahirizwa mu nzego zitandukanye zirimo kurwanya ruswa, ubabasha bw’amategeko ku bagize guverinoma, ubuyobozi bukorera mu mucyo, uburenganzira bwa muntu, umutekano, uburyo amategeko ashyirwa mu bikorwa, ubutabera mu manza mbonezamubano n’ubutabera mu manza nshinjabyaha.

Kwibuka30

Hagendewe kuri izi ngingo umunani z’ingenzi, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara no ku wa 42 ku Isi, mu gihe Denmark ari yo yaje ku mwanya wa mbere ku Isi, ikurikirwa na Norvège, Finland iza ku mwanya wa Gatatu.

Mu ngingo zose zagendeweho u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika mu ngingo enye zirimo gukurikiza amategeko mu kurwanya ruswa, kuba Guverinoma itivanga mu iyubahirizwa ry’amategeko, kuba amategeko yubahirizwa mu bijyanye n’umutekano ndetse no mu gutanga ubutabera ku baturage.

Namibia niyo yakurikiye u Rwanda muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, iba iya 44 ku Isi, naho igihugu cyaje hafi mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo ni Tanzania yaje ku mwanya wa 100 ku Isi, Kenya ku mwanya wa 106 na Uganda ku wa 125.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaje ku mwanya wa 137 mu bihugu 139 ku Isi ndetse iza ku mwanya wa nyuma mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, mu gihe u Burundi butari mu bihugu byakorewemo ubu bushakashatsi.

Comments are closed.