Padiri MUGISHA akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu.

5,457
Kwibuka30
Padiri Mugisha wo muri Paruwasi Gatolika ya Bisanje akurikiranweho kwica umuntu

Polisi mu Mujyi wa Masaka muri Uganda ikurikiranyeho Padiri Richard Mugisha wa Paruwasi Gatolika ya Bisanje, kwica Ronald Kyeyune, winjiye mu gipangu bivugwa ko yari agamije kwiba imodoka.

Padiri Mugisha areganwa na Cayimani, Joseph Mutayomba, bombi polisi yahisemo kubashinja ubwicanyi nk’uko dosiye iriho ikirego ibigaragaza.

Ivuga ko mu ijoro ryo kuwa 13 Ukwakira 2021, Kyeyune w’imyaka 30 yakubiswe na Padiri Mugisha afatanyije na Mutayomba, bimuviramo kwitaba Imana nyuma y’igihe gito.

Kyeyune bivugwaho ko yari aje kwiba, ababibonye bavuga ko yabanje gufatwa n’abashinzwe umutekano mu gace nyuma y’aho byari byatangajwe ko yari yibye kwa padiri. Bavugaga ko, yinjiye mu rugo rwa padiri anyuze ku gisenge ngo yibe imodoka, Toyota Harrier.

Cayimani Mutayomba yavuze ko we na bagenzi be bari hafi y’urugo rwa Padiri Mugisha ubwo ubujura bwabagaho, bumvise imodoka ya padiri irimo guhinda cyane, bajya kureba ibibaye.

Yagize ati ” Tucyinjira mu gipangu, twazengurutse imodoka ya padiri, turebye mu mwanya w’inyuma, dusangamo umuntu wambaye ubusa yisize amavuta y’imodoka umubiri wose.”

Kwibuka30

Mutayomba avuga ko bahanganye na Kyeyune, bamuzirika bakoresheje umugozi, bahamagara polisi. Ati ” Ntabwo ari ukuri ko Kyeyune yahondaguwe kugeza apfuye. Yajyanywe na polisi akiri muzima.”

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gice cy’amajyepfo, Muhammad Nsubuga, yari yatangaje ko ubwo batabaraga Kyeyune, nta gikomere yari afite, gusa ngo nyuma yatangiye kuremba, ahita apfa ubwo yari arimo yihutishirizwa ku Bitaro bikuru bya Masaka.

Mu kiganiro yahaye Daily Monitor kuwa Gatanu, Padiri Mugisha yatangaje ko atumva impamvu polisi imushinja kwica Ronald Kyeyune mu gihe yapfuye aribo bamufite.

Uyu mupadiri w’ikimenyabose ati ” Ni gute polisi yavuga ngo nijye wamwishe mu gihe ari njye wageze bwa nyuma ahabereye icyaha? Nta muntu nishe ahubwo ninjye wakabaye ngira ibyo ndegera kuko ikirahuri cy’imodoka yanjye cyarangirijwe.”

Padiri avuga ko ahubwo Kyeyune yari afite ikindi kimuzanye kitari ukwiba imodoka. Ati ” Yatangiye yatsa imodoka, akongera akatsa buri kanya. Ndacyibaza impamvu uriya mugabo yakoraga ibyo. Yagiraga ngo numve mbyuke nze anyice? Kubera iki yatangiye yigana ijwi ryanjye ahamagara umukozi wacu ngo amufungurire igipangu? Bigaragara ko hari ikindi cyari kimuzanye.”

Padiri Mugisha n’ubwo yahamagajwe na polisi i Masaka, ntiyigeze yitaba ahubwo yohereje umunyamategeko we, Alexander Lule.

Afande Nsubuga yavuze ko ubu bategereje raporo ya muganga ku cyaba cyarahitanye Ronald Kyeyune.

Comments are closed.