Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bweguje ku gahato ba gitifu b’imirenge 2 yo muri ako Karere.

4,490
Kwibuka30
COVID-19: Abayobozi b'Akarere ka Rubavu mu Rwanda mu Kato
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bweguje abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge babiri bubaziza imikorere idahwitse.

Amakuru dufitiye gihamya aturuka mu Karere ka Rubavu aravuga ko ubuyobozi bw’Akarere bumaze kwakira amabaruwa y’ubwegure bwa ba gitifu b’imirenge babiri banditse basaba kwegura ku mirimo yabo, nubwo hari amakuru avuga ko bano bayobozi babiri basabwe kwegura ku gahato.

Kwibuka30

Abo banyamabanga nshingwabikorwa beguye ni Bwana Kazendebe Heritier wayoboraga umurenge wa Nyamyumba na Nyiransengiyumva Monique wayoboraga Umurenge wa Nyakiriba.

Bwana Nzabonimpa Deogratias, ni Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu muri ako Karere, yavuze ko Akarere kamaze kwakira amabaruwa y’abo bayobozi kandi ko byihuse ubusabe bwabo bugiye kwigwaho.

Bamwe mu bakozi bakora mu nzego z’ibanze muri ako Karere ka Rubavu, baravuga ko abo babiri aribo babimburiye abandi kuko ngo hari gahunda yo kweguza abandi bakozi ku bwinshi muri iyi minsi ya vuba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.