Visi Meya uherutse gusuzugura abanyamakuru yasabye imbabazi

11,331
Kwibuka30

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza yasabye imbabazi kubera agasuzuguro aherutse kugirira abanyamakuru.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hacicikanaga amashusho agaragaza umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, madame Axelle KAMANZI aho uyu muyobozi yasuzuguraga abanyamakuru ubwo bamubazaga kimwe mu bibazo bihangayikishije abaturage, maze nawe arabihorera ntiyagira icyo abasubiza, nyuma abasigaho arikubita yisubirira mu biro bye.

Nyuma y’ayo mashusho, abantu benshi bagaragaje ko banenze icyo gikorwa, ndetse bavuga ko bitari bikwiye ko umuyobozi wo ku rwego nk’urwo yitwara atyo imbere y’itangazamakuru mu gihe ari gusubiza ku bibazo bijyanye n’imibereho myiza ya rubanda kandi ari ibintu biri mu nshingano ze za buri munsi.

Mu bantu bamunenze, harimo na Bwana KNC, umuyobozi wa Radio&TV1 mu kiganiro yakoze kuri uyu wa kabiri mu gitondo, Bwana KNC yagize yagize ati:”Nyakubahwa muyobozi, nyemerera nkunenge rwose, iyo myitwarire ntikwiye umuyobozi nkawe, n’ubundi bariya banyamakuru bakubazaga ku bijyanye n’umuturage, si ibibazo byabo”

Usibye abo, na minisitiri Gatabazi JMV uyobora ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu habarizwamo uturere, yanenze iyo myitwarire avuga ko idahwitse na gato.

Kwibuka30

Nyuma y’ibyo byose, kuri uyu wa gatatu taliki ya 1 Kamena 2022, uyu muyobozi yongeye kugaragara ari gusaba imbabazi abanyamakuru yazuguye, ndetse asaba imbabazi abaturage, yagize ati:”Ku bijyanye na Video yasakaye hirya no hino, icyo navuga ubu ndisegura. Murabizi ukuntu dusanzwe dukorana, dusanzwe dukorana neza n’itangazamakuru, nakwisegura kandi nkabasezeranya ko bitazongera. Igihe cyose muzankenera, amakuru ni ay’abaturage, inshingano zanjye ni ugukora ibyo natojwe, hanyuma nkabazwa inshingano, nzakomeza gutanga amakuru nk’uko byari bisanzwe

Umunyamakuru yamubajije ku cyo avuga ku muturage wabonye amashusho ye maze akamufata nko kwirata ku itangazamakuru, asubiza agira ati “Nk’uko nabivuze, ndisegura, iyo umuntu yiseguye, ni igihe cyo gutekereza ku byiyumviro bye, uwakomeretse niyumva ko niseguye, azagira igihe cyo kwakira kwisegura kwa njye hanyuma yongere asubirane.”

Nubwo bimeze bityo, hari bamwe mu bakomeje gusaba ko uyu muyobozi yegura, agakurwa ku mirimo ye kuko atazi abo akorera, uwitwa Ramso kuri Twitter yagize ati:”Gusaba imababzi ntibihagije, ntabwo umuntu azajya akora amakosa nk’ayo maze asabe imbabazi za nyirarusreshwa”

Undi witwa Mukindi Kiki ati:”Ndebera umuntu nk’uriya usuzugura abanyamakuru kandi bashobora kuba banganya amashuri, ubwose umuturage w’umuhinzi hepfo iyo we yamusuzugura bingana bite? Agende, atahe abe yitekerezaho”

Gusa, hari n’abandi bamushima kuba yagerageje gucisha make, ndetse bamwe mu bamuzi bakemeza ko mu busanzwe ari umuntu usabana kandi yakira abantu neza.

Marcelline Maombi ati:”Jye ndamuzi, ntidukorana ubu, ariko hari aho twigeze gukorana, ni umuntu mwiza mu bisanzwe, byarantunguye, yajyaga yakira abantu neza pe, sinzi rero uko byamugendekeye”

Gusa uko biri kose, nta kindi cyemezo bizwi ko yaba yarafatiwe cyo ku rwego rw’akazi kubera iyo myitwarire.

Comments are closed.