U Rwanda rwasabye Congo gufungura abanyarwanda babiri bamaze igihe bafungiyeyo

5,464
Kwibuka30

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yandikiye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isaba irekurwa ry’Abanyarwanda babiri, Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe, bafungiwe muri icyo gihugu kuva muri Kanama.

Ni ibikorwa birimo kuba mu gihe ibihugu byombi bifitanye umubano utifashe neza, ndetse RDC iheruka kwirukana ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega.

RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’ingabo za Leta, mu gihe rubyamaganira kure ruvuga ko ari urwitwazo rwa Congo yananiwe gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu.

Jeune Afrique yatangaje ko yabonye ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yandikiye mugezi we wa RDC, Christophe Lutundula Apala, ku wa 4 Ugushyingo.

Muri iyo baruwa, Minisitiri Biruta yagarutse ku bikorwa byo kwibasira abanyarwanda baba muri RDC, aho abaturage babiri bafashwe, bafungirwa muri kasho z’Urwego rushinzwe iperereza muri RDC, ANR.

Abafunzwe ni Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe, bafashwe ku wa 30 Kanama 2022, bagafungwa mu ibanga na ANR. Bafatiwe mu rugo rwa Dr Nshimiyimana.

Igihe.com dukesha iyi nkuru ivuga ko Dr Nshimiyimana wabaye umuyobozi w’agateganyo wa UNAIDS muri RDC, asigaye ayobora muri icyo gihugu Umuryango Nyafurika ushinzwe guteza imbere ubuzima (AHDO), mu gihe Mushabe yari ashinzwe ibikorwa by’uyu muryango ku rwego rw’intara, agakorera i Tshikapa, muri Kasai.

Mu ibaruwa ye, Minisitiri Biruta yasabye Guverinoma ya Congo “kurekura mu buryo bwihutirwa ba banyarwanda, nta mananiza.”

Kwibuka30

Minisiteri ayoboye kandi yatangaje ko yongeye kwamagana uburyo abanyarwanda bakomeje gutotezwa muri RDC, igasaba Guverinoma y’icyo gihugu kubihagarika.

Si ubwa mbere u Rwanda rushinja RDC gufata no gufunga abaturage baryo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bamwe mu baheruka ni abasirikare babiri Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad, bashimuswe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’Umutwe wa FDLR. Bashimuswe bacunze umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byombi, baza kurekurwa binyuze mu mishyikirano.

Kuva umwuka mubi wafata indi ntera, hakomeje kugaragazwa ko abanyarwanda muri RDC cyangwa abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakomeje gutotezwa.

Mu bikorwa by’ubushotoranyi, kuri uyu wa Mbere indege ya RDC yinjiye mu kirere cy’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ibona ko hari ibikorwa byo kwiyenza bikomeje.

Birimo ibyo kurasa ibisasu mu Rwanda byabaye inshuro eshatu mu ntangiro z’uyu mwaka, n’ibikorwa byo kwiyenza Abanyarwanda bagahohoterwa cyangwa abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyangwa abafite isura y’abanyarwanda bari muri RDC.

Ati “Guverinoma ikomeje gukurikirana ibiba byose, nta kizaba ngo kiyitungure.”

(Isabelle KALISA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.