U Rwanda rwatangiye kwakira abimukira birukanywe muri Amerika

289
kwibuka31
Yolande Makolo uvugira Leta y’u Rwanda

Nyuma y’amasezerano n’ubwumvikane ku mapnde zombi, Leta y’u Rwanda yatangiye kwakira abimukira birukanywe muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Kuri uyu wa kane taliki ya 28 Kanama 2025, ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe hakiriwe abimukira barindwi babaga muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu buryo butemewe n’amategeko, ibi bikaba byakozwe nyuma y’amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, amasezerano yashyizwe hanze mu ntangiriro z’uku kwezi kwa munani.

Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Yolande Makolo yemeje iby’ayo makuru, ndetse avuga muri barindwi boherejwe na Leta Zunze ubumwe za Amerika, bane bonyine nibo bahisemo gusigara mu Rwanda, mu gihe abandi batatu bahisemo gutaha mu bihugu byabo.

Ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afrika byemeye kwakira abimukira boherejwe na Leta Zunze ubumwe za Amerika, harimo na Uganda, yo yavuze ko uzakira abantu batigeze barangwaho n’ibikorwa by’urugomo ari ku butaka bwa Amerika, cyangwa ku butaka bw’ibihugu baje baturutsemo, kandi bakaba bafite inkomoko ku mugabane wa Afrika.

Leta y’u Rwanda ntiyigeze itangaza imyirondoro y’abakiriwe, ndetese n’ibihugu bakomokamo ntabwo byigeze bitangazwa.

Comments are closed.