U Rwanda rwavuze igikurikiraho ku bapolomate ba DRC nyuma y’aho Vincent Karega yirukanywe

7,534
Kwibuka30

Nyuma y‘aho Leta ya DRC ifashe icyemezo cyo kwiruka Karega Vincent wari uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu, Leta y’u Rwanda yavuze igikurikiraho ku ba dipolomate ba DRC mu Rwanda.

Kuwa 29 Ukwakira 2022 nibwo i Kinshasa ku murwa mukuru wa DRC habereye inama yaguye y’umutekano yari iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi, iyo nama yanzuye ko uwari ambasaderi w’u Rwanda Bwana Vincent KAREGA agomba kuba atakibarizwa muri icyo gihugu mu masaha 48 ari imbere. Biravugwa ko Ambasaderi KAREGA atategereje iminsi ibiri yari yahawe, ko ahubwo kuri uyu wa mbere taliki ya 31 Ukwakira 2022 aribwo yavuye muri icyo gihugu yerekeza muri Congo Brazza mbere y’uko afata indege imwerekeza i Kigali.

Nyuma y’uwo mwanzuro, benshi bakomeje kwibaza ikigomba gukurikiraho ku ruhande rw’u Rwanda ku kibazo cy’aba dipolomate ba DRC basanzwe bakorera mu Rwanda.

Kwibuka30

Mu kiganiro minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent BIRUTA yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byandika bya hano mu Rwanda, yavuze ko nta kidasanzwe muri politiki, kandi ko bo nka Leta y’u Rwanda batagomba gukora nk’uko umuturanyi yakoze, yagize ati:”Mu bya dipolomasi, ntabwo buri gihe uko igihugu gifashe umwanzuro runaka ari ko n’ikindi gihugu kigomba kubigenza […] itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye ntabwo yigeze ishyiramo ko yirukanye uhagarariye Ambasaderi wa RDC mu Rwanda, niba ntabyo yatangaje, ibiri mu itangazo nibyo bigomba gukorwa.

Umutekano w’ibi bihugu bibiri watangiye kuzamo agatotsi ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano mu burasirazuba bwa DRC, ico gihe DRC yavuze ko ifite ibimenyetso simusiga ko ari u Rwanda ruri guha imfashanyo za gisirikare uwo mutwe, ndetse icyo gihe DRC yagaragaje abasirikare babiri b’u Rwanda yavugaga ko ari abafatiwe ku rugamba, mu gihe u Rwanda rwo rwahakanye ayo makuru ahubwo ruvuga ko abo basirikare bashimutiwe ku mupaka w’u Rwanda na DRC, ndetse nyuma abo basirikare baje kugarurwa mu Rwanda.

Guhera icyo gihe ibihugu byombi byakomeje kubana nabi kuko n’u Rwanda rwashinja DRC gukorana na FDLR umutwe ufatwa nk’umutwe wasize ukoze genoside mu Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.